mer.

02

févr.

2011

Amasomo ku wa 02 Gashyantare: YEZU ATURWA IMANA MU NGORO

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Malakiya (Mal 3,1-4)

Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze: 1Ngaha ngiye kohereza intumwa yanjye kugira ngo intunganyirize inzira. Ni bwo Umutegetsi mushaka azaza mu Ngoro ye abatunguye; koko rero Umumalayika w’isezerano mwifuza nguyu araje! Uwo ni Uhoraho, Umugaba w’Ingabo ubivuga. 2Ni nde uzihanganira uwo munsi azazaho? Ni nde uzakomeza agahagarara igihe azigaragariza? Azaba ameze nk’umuriro w’umucuzi cyangwa nk’isabune y’umumeshi. 3Azicara hamwe kugira ngo ashongeshe kandi asukure. Azasukura bene Levi, abayungurure nk’uko bagenzereza zahabu na feza, maze bazegurirwe Uhoraho kugira ngo bamuhereze amaturo bakurikije amategeko. 4Ubwo rero amaturo ya Yuda n’aya Yeruzalemu azongera kunyura Uhoraho, mbese nko hambere mu myaka ya kera.


ZABURI (Zab 24 (23), 7,8,9,10)


Inyik/ Nihasingizwe Umukiza ukomoka ku Mana,

           nahabwe ikuzo Uwoherejwe na Nyagasani.

 

Marembo nimwaguke,

Namwe miryango ya kera na kare, nimukinguke,

maze hinjire umwami wuje ikuzo!

 

Uwo mwami wuje ikuzo yaba ari nde?

Ni Uhoraho, Umunyabubasha, Umudatsimburwa,

Ni Uhoraho, Umudatsimburwa ku rugamba.

 

Marembo nimwaguke,

Namwe miryango ya kera na kare, nimukinguke,

maze hinjire umwami wuje ikuzo!

 

Uwo mwami wuje ikuzo yaba ari nde?

Uhoraho, Umutegeka w’ingabo,

Ni we mwami wuje ikuzo.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 2, 32)


Alleluya Alleluya.

Dore urumuri ruboneshereza abanyamahanga,

dore ikuzo ry’umuryango wa Israheli!

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 2,22-40)

Muri icyo gihe, 22umunsi w’isukurwa wategetswe na Musa uragera, Ababyeyi ba Yezu bamujyana i Yeruzalemu kumutura, Nyagasani, 23nk’uko byanditse mu itegeko rya Nyagasani ngo «Umuhungu wese w’imfura azaba intore y’umwihariko wa Nyagasani.» 24Bari bajyanywe kandi no gutura igitambo cy’intungura ebyiri cyangwa inuma ebyiri, bakurikije itegeko rya Nyagasani.

25Icyo gihe i Yeruzalemu hari umuntu witwaga Simewoni; yari intungane kandi yubaha Imana. Yari ategereje ihumure rya Israheli, kandi Roho Mutagatifu yari amurimo. 26Byongeye Roho Mutagatifu yari yaramuhishuriye ko atazapfa atabonye Kristu wa Nyagasani. 27Nuko Simewoni aza mu Ngoro abibwirijwe na Roho Mutagatifu. Igihe Ababyeyi b’Umwana Yezu bamuzanye ngo bamurangirizeho ibyategetswe, 28na we amwakira mu biganza bye, ashimira lmana avuga ati 29«Nyagasani, noneho sezerera umugaragu wawe mu mahoro nk’uko wabivuze; 3Okuko amaso yanjye yabonye agakiza kawe, 31wageneye imiryango yose. 32Ni we rumurl ruboneshereza abanyamahanga, akaba n’ikuzo ry’umuryango wawe Israheli!» 33Se na nyina batangazwa n’ibyo bamuvugagaho. 34Nuko Simewoni arabashima, maze abwira Mariya nyina wa Yezu ati «Dore uyu nguyu yashyiriweho kubera benshi muri Israheli impanvu yo korama cyangwa gukira, azaba n’ikimenyetso bazagiriraho impaka. 35Nawe kandi inkota izakwahuranya umutima. Bityo ibitekerezo biri mu mitima ya benshi bigaragare.»

36Hakaba n’umuhanuzikazi Ana, umukobwa wa Fanuweli, wo mu muryango wa Azeri; yari ageze mu zabukuru. Nyuma y’ubusugi bwe yamaranye n’umugabo we imyaka irindwi, 37hanyuma aba umupfakazi kugeza mu kigero cy’imyaka mirongo inani n’ine. Ntiyavaga mu Ngoro, agakorera lmana umunsi n’ijoro, asiba kurya kandi asenga. 38Nuko uwo mwanya na we arahagoboka, atangira gusingiza Imana, no gutekerereza iby’uwo mwana abari bategereje ugukira kwa Yeruzalemu.

39Bamaze gutunganya ibyategetswe na Nyagasani, basubira mu Galileya mu mugi wabo wa Nazareti. 40Nuko umwana arakura, abyirukana ubwenge, yuzuye ubwitonzi, afite n’ubutoni ku Mana. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »