mar.

01

févr.

2011

Amasomo ku wa Gatatu

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 12, 4-7.11-15)

Bavandimwe, 4ntimurarwana bigeze aho kuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha murimo, 5kandi mwiyibagije inama yabagiriwe kimwe n’abana ngo «Mwana wanjye, ntukange ko Nyagasani aguhana, cyangwa ngo ucogozwe n’uko agucyashye; 6kuko Nyagasani ahana abo akunda, agacyaha uwo yemereye kuba umwana we bwite.»

7Ububabare bwanyu bugenewe kubagorora, kandi lmana ibafata nk’abana bayo. Ni uwuhe mwana rero udakosorwa na se? 11Nanone nta we uhita ashimishwa n’igihano, ahubwo kiramubabaza; nyuma y’aho ariko, abo cyagoroye kibabyarira imbuto y’amahoro n’ubutungane. 12(Ni yo mpamvu handitswe ngo) « Nimukomeze rero ibiganza bidandabirana n’amavi ajegajega; 13kandi mutegurire ibirenge byanyu amayira agororotse», kugira ngo ucumbagurika adahinyagara, ahubwo akurizeho gukira. 14Nimuharanire kugirana amahoro n’abantu bose, no gutunga ubutungane kuko utabufite atazigera abona Imana. 15Muramenye ntihazagire n’umwe usaguka ku ngabire y’Imana, ntihazamere kandi muri mwe ingemwe isharira yabatera imidugararo, maze ikanduza imbaga yose.


ZABURI (Zab 103 (102),1-2,13-14, 17-18a)


Inyik/Impuhwe z’Uhoraho zikomerezwa abamutinya, ubuziraherezo.

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

n’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu!

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye

 

Uko umubyeyi agirira ibambe abana be,

Ni ko Uhoraho agirira ibambe abamutinya;

koko azi neza icyo twabumbwemo,

akibuka ko turi umukungugu.

 

Naho impuhwe z’Uhoraho zikomerezwa abamutinya,

kuva iteka kuzageza iteka ryose,

n’ubutabera bwe bugahora ku bana

no ku buzukuru b’abakomeza lsezerano rye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 10,27)


Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu, uri Umushumba nyamushumba,

Twumva ijwi ryawe tukagukurikira.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 6, 1-6)

Muri icyo gihe, 1Yezu ajya mu karere k’iwabo, abigishwa be baramukurikira. 2Isabato igeze, atangira kwigishiriza mu isengero. Abenshi ngo bamwumve baratangara cyane bati «Biriya avuga byose abikura he? Buriya buhanga afite, na biriya bitangaza akora, abikomora he? 3Uriya si wa mubaji tuzi, mwene Mariya ; akaba umuvandimwe wa Yakobo na Yozeto, na Yuda na Simoni? Na bashiki be ntitubatunze?» Ibyo bibabera intandaro yo kumwanga. 4Yezu arababwira ati «Nta handi umuhanuzi asuzugurwa uretse mu gihugu cye, muri bene wabo, no mu rugo iwabo.» 5Ntiyashobora kuhakorera igitangaza na kimwe, uretse gukiza abarwayi bakeya abaramburiraho ibiganza. 6Maze atangazwa no kutemera kwabo. Yazengurukaga insisiro zihegereye yigisha. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »