dim.

30

janv.

2011

Amasomo ku wa Mbere w'Icyumweru cya IV, Umwaka A

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi : (Heb 11, 32-40)

Bavandimwe, ku byerekeye ububasha bw’ukwemera 32mvuge nte kandi? Nta gihe nabona cyo kuvuga bihagije ibya Gideyoni, Baraki, Samusoni, Yefute, Dawudi, Samweli, n’Abahanuzi. 33Ukwemera kwabo kwatumye batsinda amahanga, bategekana ubutabera, buzurizwa amasezerano, bazibiranya urwasaya rw’intare, 34bazimya ubukana bw’umuriro, bahonoka ubugi bw’inkota, bashinga intege bakirutse indwara, bagira ubutwari igihe cy’intambara, bakumira ingabo z’abanyamahanga.

35Hari n’abagore bazuriwe abana babo bari bapfuye. Hari n’abahisemo gutanyaguzwa, banga kubabarirwa, kugira ngo bazashyikire ubugingo bwisumbuye bw’abazutse. 36Abandi bemeye agashinyaguro n’ibiboko, ndetse n’ingoyi n’uburoko. 37Hari abatewe amabuye, basatuzwa urukero, batemaguzwa inkota; hari abatorongeye bagenda bambaye impu z’intama n’iz’ihene, ari abatindahare, bapfukiranwa kandi batotezwa, 38 - abatari bagenewe kuba ab’isi - babuyeraga ku gasi no mu misozi, bahungira mu bigugu no mu masenga y’isi. 39Abo bose, n’ubwo Imana yashimye ukwemera kwabo, ntibashoboye gushyikira iyuzuzwa ry’amasezerano; 40kuko Imana yari iduteganyirije ibyiza biruseho, ntiyashatse kubageza ku ndunduro yabyo tutari kumwe.


ZABURI (Zab 31 (30), 20,21, 22.23cd, 24ab.25)


Inyik/ Nimukomere kandi mwireme agatima,

           mwebwe mwese abizera Uhoraho.

 

Mbega ukuntu ibyiza wageneye abagutinya ari byinshi!

Ubiha abo ubereye ubuhungiro bose,

kandi ukabibagwizaho rubanda rwose rubyirebera.

 

Ubishyingura aho uhisha uruhanga rwawe,

kure y’ubutiriganya bw’abantu,

ukabibika ahiherereye kure y’uruvugo rw’abantu. :

 

Nihasingizwe Uhoraho,

kuko ku neza ye yankoreye ibitangaza,

none nkaba ndi mu mugi ucinyiye!

Nyamara wumvise amaganya yanjye,

igihe nagutabazaga.

 

Nimukunde Uhoraho, mwebwe abayoboke be mwese:

Uhoraho arinda abamwemera,

Nimukomere kandi mwireme agatima,

mwebwe mwese abizera Uhoraho!

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 7, 16)


Alleluya Alleluya.

Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo :

Imana yasuye umuryango wayo

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 5,1-20)

Muri icyo gihe, Yezu n’abigishwa be 1bagera hakurya y’inyanja, mu gihugu cy’Abanyagerasa.2Yezu akiva mu bwato, umuntu wahanzweho na roho mbi aturuka mu irimbi, aza amusanga. 3Yiberaga mu marimbi kandi nta muntu wari ugishobora kumuboha, kabone n’iyo yakoresha umunyururu. 4Kenshi yari yaraboheshejwe n’ingoyi n’iminyururu, maze agaca iminyururu, agacagagura n’ingoyi kandi nta washoboraga kumufata ngo amuherane. 5Ijoro n’amanywa yahoraga ari mu marimbi no mu misozi, avuza induru kandi yishishimuza amabuye.

6Nuko abona Yezu akiri kure, aza yiruka aramupfukamira, 7maze atera hejuru cyane ati «Uranshakaho iki, Yezu, Mwana w’Imana Isumbabyose? Nkurahije Imana, winyica urubozo!» 8Yezu koko yarayibwiraga ati « Roho mbi, va muri uyu muntu!» , 9Maze arayibaza ati «Izina ryawe ni irihe?» Iramusubiza iti «Nitwa Gitero, kuko turi nyinshi.» 10Nuko iramwinginga cyane ngo atazirukana muri icyo gihugu. 11Kuri uwo musozi hari umukumbi munini w’ingurube zarishaga. 12Nuko roho mbi zinginga Yezu ziti «Tureke twigire muri ziriya ngurube tuzituremo.» 13 Arabizemerera. Nuko roho mbi ziva muri uwo muntu zinjira mu ngurube, maze uwo mukumbi wose ukonkoboka mu manga n’umuriri mwinshi, wiroha mu nyanja; uko zari nk’ibihumbi bibiri ziroha mu nyanja.

14Nuko abashumba bazo barahunga, bajya kubimenyesha abari mu mugi n’abari mu cyaro, na bo baza kureba ibyabaye.15Basanga Yezu, babona na wa muntu wigeze guhangwaho na Gitero, ya roho mbi, yicaye, yambaye kandi noneho yagaruye ubwenge. Nuko bashya ubwoba. 16Abari babibonye batekerereza abandi ibyabaye ku uwahanzweho, n’ibyabaye ku ngurube. 17Binginga Yezu ngo abavire mu gihugu. 18Ngo ajye mu bwato, wa muntu wigeze guhangwaho na roho mbi aramwinginga ngo bibanire. 19Yezu ntiyamwemerera, ahubwo aramubwira ati «Taha usange bene wanyu; ubatekerereze ibyo Nyagasani yakugiriye byose, n’ukuntu yakugiriye impuhwe.» 20Uwo muntu aragenda, atangira kwamamaza mu ntara ya Dekapoli ibyo Yezu yamugiriye byose. Nuko bose bagatangara. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »