sam.

29

janv.

2011

Amasomo yo ku Cyumweru cya IV, Umwaka A

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Sofoniya (Sof 2, 3; 3, 12-13)

2,3 Nimushakashake Uhoraho mwebwe abiyoroshya bo ku isi mwese, mugakurikiza amategeko ye! Ngaho nimuharanire ubutungane n’ubwiyoroshye; ahari byazabaviramo kubona aho mwikinga, ku munsi w’uburakari bw’Uhoraho!

3, 12Israheli, nzagusigamo umuryango wiyoroshya ukanicisha bugufi, ukazashakira ubuhungiro mu izina ry’Uhoraho. 13 Abasigaye bo muri Israheli ntibazongera gucumura ukundi, cyangwa ngo bavuge ibinyoma; ururimi rubeshya ntiruzongera kumvikana ku kanwa kabo, ahubwo bazarya kandi baruhuke nta we ubatera intugunda.


ZABURI (Zab 146 (145), 7, 8,9ab.10b)


Inyik/ Hahirwa abakene ku mutima,

           kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.

 

Uhoraho arenganura abapfa akarengane,

abashonji akabaha umugati,

Uhoraho abohora imfungwa.

 

Uhoraho ahumura amaso y’impumyi,

Uhoraho agorora ingingo z’abahinamiranye,

Uhoraho agakunda ab’intungane.

 

Uhoraho arengera abavamahanga,

agashyigikira imfubyi n’umupfakazi.

Uhoraho ni Imana yawe,

uko ibihe bigenda bisimburana iteka.

 

ISOMO RYA KABIRI


Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 1, 26-31)

26Bavandimwe, mwebwe abatowe n’lmana, nimurebe uko muteye: murasanga ku bw’abantu nta bahanga benshi babarimo, nta n’ibihangange byinshi bibarimo, ndetse nta na benshi bafite amavuko y’ ikirenga. 27Ahubwo rero ibyo abantu bita ibisazi, ni byo lmana yihitiyemo ngo irindagize abiyita abahanga; kandi ibinyantege nke ku bantu, ni byo lmana yitoreye ngo isuzuguze abanyamaboko; 28byongeye abatagira amavuko b’insuzugurwa, ni bo lmana yihitiyemo ngo ihindure ubusa abiyita imbonera; 29kugira ngo hatagira umuntu n’umwe wikuza imbere y’lmana. 30Ni yo mukesha kuba muri Kristu Yezu, We watubereye ku bw’lmana ubuhanga n’ubutungane, akaba ari we kandi udutagatifuza akanaturokora. 31Mbese nk’uko byanditswe ngo «Ushaka kwirata wese, niyiratire muri Nyagasani.»


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IV ANJILI Mt 5, 12a


Alleluya Alleluya.

Nimwishime munezerwe,

kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 5, 1-12a)

Muri icyo gihe, 1Yezu abonye ikivunge cy’abantu aterera umusozi. Aricara, abigishwa be baramwegera. 2Nuko araterura arigisha ati

3«Hahirwa abakene k’umutima,

kuko Ingoma y’ijuru ari iyabo.

4Hahirwa abiyoroshya,

kuko bazatunga isi ho umurage.

5Hahirwa abababaye,

kuko bazahozwa.

6Hahirwa abasonzeye ubutungane bakabugirira inyota,

kuko bazahazwa.

7Hahirwa abagira impuhwe,.

Kuko bazazigirirwa.

8Hahirwa abakeye k’umutima,

kuko bazabona Imana.

9Hahirwa abatera amahoro,

kuko bazitwa abana b’lmana.

10Hahirwa abatotezwa bazira ubutungane,

kuko ingoma y’ijuru ari iyabo.

11Murahirwa nibabatuka, bakabatoteza, bakanababeshyera ku buryo bwose, ari jye babahora. 12aNimwishime munezerwe, kuko ingororano yanyu izaba nyinshi mu ijuru!» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »