jeu.

27

janv.

2011

UMUNSI MUKURU W’IHURIRO RY’INGO MURI PARUWASI NYAGAHANGA

Tariki ya 23/01/2011, muri Paruwasi NYAGAHANGA, habaye umunsi mukuru w’IHURIRO RY’INGO. Wabimburiwe n’Igitambo cya Missa cyayobowe na Padiri Mukuru Paul GAHUTU akikijwe n’abapadiri J. Népomuscène HARERIMANA na Valens NSABAMUNGU. Hari Ubuyobozi bwite bwa Leta bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere ka GATSIBO, Bwana Anselme Rurangwa, Abahuzabikorwa b’Imirenge ya GATSIBO na NYAGIHANGA, imiryango 615 y’abashakanye n’imbaga y’abakristu.


Kuri uwo munsi ngaruka mwaka, wizihizwa ubusanzwe ku munsi w’Urugo Rutagatifu, imiryango y’abashakanye yakurikiranye amahugurwa y’”Ihuriro ry’ingo” , yongera guhura kugira ngo biyibutse inshingano zabo nk’abashakanye ndetse bafate na gahunda y’umwaka batangiye.


Missa ihumuje, umuryango uhagarariye “Ihuriro ry’ingo” muri Paruwasi Florence NYIRAMUCYO na Emile GISAGARA ubu kubera Ihuriro bakaba bitwa Emile NYIRAMUCYO na Florence GISAGARA basobanuriye abari aho icyo Ihuriro ry’ingo ari cyo, aho ryakomotse n’icyo rigamije. Ihuriro ni “agacaca”, abashakanye bahuriramo bagahana ubuhamya bw’ubuzima bw’ingo bafashijwe n’umusaserdoti. Ingo zigenda neza zikagira inama izicumbagira zimurikiwe n’Ivanjili. Muri ibyo biganiro bibukiranya “Ameza” ane abashakanye bahuriraho: ameza y’Ijambo ry’Imana, ameza y’Igitambo cy’Ukarisitiya, ameza y’ifunguro ritunga umubiri, ameza y’umushyikirano w’abashakanye.


Ihuriro ry’ingo muri Paruwasi NYAGAHANGA ryatangijwe na Padiri Paul GAHUTU mu mwaka wa 2007, nyuma y’amahugurwa yabereye i Byumba yajyanyemo n’imiryango ibiri yo muri iyo Paruwasi. Nyuma y’ayo mahugurwa iyo miryango ibiri yanagiye mu “Ihuriro ry’imiryango” i Kigali ryari ryateguwe na “Communauté de l’Emmanuel”. Bagarutse nibwo hatumijwe ingo zifuza guhugurwa, habanza kuza gusa imiryango 13, ari zo zabaye ku isonga mu itangira ry’Ihuriro ry’ingo muri Paruwasi, ubwo umuryango waturutse mu butaliyani Laura na Giovanni Paracchini bari baje gusura Nyagahanga.


Iryo huriro ryatangiriye kuri Paruwasi, abamaze guhabwa amahugurwa n’abasaserdoti na ya miryango ibiri, nabo bajyanye n’abo bapadiri mu masantrali guhugura indi miryango ku buryo ubu abamaze guhugurwa barenga imiryango 615. Bahuguwe cyane ku rukundo rw’abashakanye, ku burere bw’abana babo, ku kubyara abo bashoboye kurera bifashishije uburyo bwa kamere, ku iterambere ry’umuryango muri rusange, ku bukristu buhamye bushingiye ku isengesho no ku buhamya nyabwo.


Ni muri urwo rwego, abari mu ihuriro batangiye gukorera mu matsinda y’ingo 5 kugera kuri 7 yo kwiteza imbere ndetse baza kugira n’abagiraneza bo mu mushinga MikAn babafashije mu bworozi bw’ihene, bagenda bahererekanya mu ngo 25. Indi mishinga bagezeho ni uguhingirana, kugurirana matola, kwagura no gusukura amazu batuyemo n’ibindi... Ubu ayo matsinda abafasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwambara neza dore ko uwo munsi buri mugabo yari yambaye kositimu naho abagore bakenyeye imikenyero itagira uko isa. Abari mu Ihuriro bitabiriye gahunda yo guca nyakatsi, ku buryo abasenyewe bakiri muri nyakatsi ari bane gusa kandi biyemeza ko bagiye kububakira!


Uwo munsi kandi habaye n’itangwa ry’ubuhamya. Umuryango watanze ubuhamya uwo munsi wavuze ukuntu Ihuriro ryabafashije kunagura urukundo rwabo. N’ubwo bashyingiranywe bakundanye baje kunanirana mu mico. Umugabo yavuze ko yari yaragerageje guhunga umugore we ngo yigire mu Bugande kwa bene wabo ariko amayira akamugora. Yageze n’aho ashaka kwiyahura.kubera guhunga intonganya n’imirwano bya buri munsi. Yivugiye ko Ihuriro ryababereye umuti kuko nta mwanya bagifite wo gutongana. Ikibashishikaje ubu ni ukujya inama ngo biyubakire urugo rwabo. Yongeyeho ko ubu begereye umuhanda, inzu yabo yaravuguruwe mu bunini no mu bwiza, ko abana bari mu mutekano! Abari aho bakoma amashyi n’igishyika cyinshi! Barangije ubuhamya bwabo basoje bagira bati: ”Tumaze kumenya Ihuriro amahoro yabaye yose, ubu iyo tugiye kuryama umwe arapfukama undi akamuha umugisha twarangiza tugaha umugisha abana!”


N’uhagarariye ubuyobozi bwite bwa Leta Umukuru w’Akarere ka GATSIBO yahawe ijambo, maze ahagurukana akanyamuneza ashimishijwe n’ubuzima bw’iyo miryango yo mu Ihuriro ry’ingo. Ati:” Hanze aha umuntu wiyumvikanira n’umugore bagafatanya imirimo yose, bavuga ko yarozwe; ubwo burozi butuma wikundanira n’umugore, ntusese umutungo, uwabuha abagabo bose!”. Yaragize ati: “Murakeye! Iyaba ingo zose zagiraga abantu bakeye nk’aba!” Yifuza ko iyo gahunda yagera mu gihugu hose ihereye mu Karere ka GATSIBO. Yasabye abari mu Ihuriro kumufasha muri iyo gahunda, gufatanya n’abayobozi b’Imidugudu n’Utugari gukangurira izindi ngo iyi myumvire”. Ati:” Mukore gahunda y’ibikorwa, icyo muzabura muzatubwire”. Yashoje avuga ko buri rugo rugomba kugira imihigo maze umunsi wo guhiga no guhigura akazatumira Perezida n’abategetsi bakuru bakirebera agashya k’Ihuriro ry’ingo.


Padiri Mukuru Paul GAHUTU yibukije abashakanye imwe mu migambi bagiye bafatira mu mahugurwa: guha umwanya ikiganiro mu rugo, kigamije gufatira hamwe gahunda, gusangira byose, isengesho rikaba umuyoboro w’imigambi y’urugo rwabo, ya meza basobanuriwe agategurwa neza kandi mu bufatanye, maze ibyari umuco wo kurwana kubera umwana wataye ikiyiko, umunyu udahagije mu biryo,… bigacika burundu. Ngo uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo: iyo umwana avutse abona se atera nyina imigeri, na we ahinduka indwanyi, akarwana na bagenzi be ndetse akibwira ko ariko azagenzereza umugore we. Ababyeyi bakwiye kwirinda kuraga iyo mico mibi abana babo. Yibukije abari aho ko umugabo n’umugore ndetse n’abana bagomba kujya bakora inama y’urugo bakaganira ku micungire y’umutungo wabo. Yarangije avuga ko abagize Ihuriro ry’ingo nyuma y’amezi abiri ntawe ugomba kuba akiri muri nyakatsi.


Umunsi washojwe n’ubusabane bwabereye kuri Centre Saint-Augustin. Noneho buri wese akora mu nganzo abwira abandi irimuri ku mutima, barata icyo Ihuriro ryabamariye. HARAKABAHO IHURIRO RY’INGO!!!

Padiri Valens Nsabamungu


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »