mar.

25

janv.

2011

26 Mutarama:AbatagatifuTimote na Tito

Timote

Timote yabaye umwigishwa w’indahinyuka wa Mutagatifu Pawulo. Bahuriye ubwa mbere i Lystre iwabo wa Timote, aho Pawulo yamusanze aje kuhigisha. Nyuma Pawulo ahagurutse, yamushyize mu bafasha be yari atangiye gutora n’ubwo yabonaga akiri muto bwose. Kuva ubwo yaherekeje Pawulo mu ngendo ze zose, baba inshuti magara basangira akabisi n’agahiye. Aho amariye kuba umugabo, yamutumye henshi kumwunganira mu gukomeza ukwemera mu bakristu. Yandikiye Abakorinti ibaruwa ababwira ati: «Mboherejeho Timote, umwana wanjye w’inkoramutima, kandi indahemuka muri Nyagasani, uzabibutsa inzira zanjye muri Kristu » (1 Kor 4,17). Na Timote ubwe, Pawulo yamwandikiye amabaruwa abiri, avuga imibereho y’umukristu nyawe. Yakomeje kumubera umufasha w’imena, amubera inkingi ikomeye mu mirimo ye yo kwamamaza Inkuru Nziza. Timote yabaye Umwepiskopi wa Efezi, ari naho yaguye ahowe Imana.


Tito Umwepiskopi


Tito yari Umugereki, akaba yaravukiye i Antiyokiya. Aho amariye kumenyana na Mutagatifu Pawulo, yamutoye mu bafasha be. Amugira rero intumwa ye ku bavandimwe, akabagira inama, agakiranura imanza zabo akurikije ubutumwa bwa Pawulo. Ni nawe Pawulo yashinze gutangiza Kiliziya y’ahitwa Kreti, anayibera umuyobozi. Pawulo yamwandikiye ibaruwa nziza, amugira inama amubwira ati: «Jya ushishikaza n’abasore ngo bashyire mu gaciro. Nawe ubwawe kandi jya ubabera urugero rwiza mu byo bakora byose: haba mu nyigisho ziboneye, haba se mu kwiyubaha, cyangwa mu magambo aboneye kandi adahinyuka; bityo umubisha azabure ikibi yatuvugaho, maze amware» (Tito 2, 6-8). Hanyuma rero akomerezaho amwigisha uburyo bwo gukomeza gushishikariza Ijambo ry’Imana agira ati: «N’abakecuru ni uko, na bo bagomba kwifata nk’uko bikwiriye abatagatijujwe: nibirinde amazimwe no gutwarwa n’akayoga, ahubwo bajye batoza abandi ingeso nziza; bityo bigishe abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n’abana babo, banabatoze kwitonda, kwirinda ingeso mbi, kwita ku by’ingo zabo, kugwa 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »