sam.

22

janv.

2011

Amasomo yo ku Cyumweru cya III, Umwaka A

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi lzayi (Iz 8, 23 ; 9, 1-3)

8,23bMu gihe cyahise, Uhoraho yasuzuguje igihugu cya Zabuloni n’icya Nefutali, ariko hanyuma aha ikuzo inzira igana ku nyanja, hakurya ya Yorudani n’intara y’abanyamahanga. 9,1 Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho. 2Wabagwirije ineza ubasakazaho ibyishimo, none bariho bariyereka imbere yawe boshye abishimira umusaruro, baranezerewe nk’abagabana iminyago, 3kuko wabakijije umuzigo bari bikoreye, ingiga yabashenguraga ibitugu n’ikiboko cy’uwabakoreshaga agahato, warabijanjaguye nko kuri wa munsi w’ Abamadiyani.


ZABURI (Zab 27 (26), 1, 4a-d, 13-14)


Inyik/ Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye.

Uhoraho ni urumuri rwanjye n’agakiza kanjye,

ni nde wantera ubwoba?

Uhoraho ni urugerero rw’ubugingo bwanjye,

ni nde wankangaranya?

 

lkintu kimwe nasabye Uhoraho,

kandi nkaba ngikomeyeho,

ni ukwiturira mu Ngoro y’Uhoraho,

iminsi yose y’ukubaho kwanjye.

 

Nyamara jye nizeye kuzabona ubugiraneza bw’Uhoraho,

mu gihugu cy’ abazima.

Ihangane wizigire Uhoraho,

ukomeze umutima ube intwari!

Rwose wiringire Uhoraho!

 

ISOMO RYA KABIRI


Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1Kor 1, 10-13.17)

10Bavandimwe, mbinginze mu izina ry’Umwami wacu Yezu Kristu ngo muhuze ibitekerezo, mwirinde kwicamo ibice; ahubwo muhuze umutima n’umugambi. 11Koko rero bavandimwe, abo kwa Kolowe bambwiye ko mwifitemo amakimbirane. 12Icyo nshaka kuvuga ni uko buri muntu muri mwe agira ati «Jyewe ndi uwa Pawulo!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Apolo!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Kefasi!» Undi ati «Jyewe ndi uwa Kristu!» 13Mbese Kristu yaba agabanijemo ibice? Mbese ni Pawulo wababambiwe ku musaraba? Cyangwa se, mwabatijwe mu izina rya Pawulo? 17Kuko Kristu atanyohereje kubatiza, ahubwo yantumye kwamamaza Inkuru Nziza, atari mu magambo y’ubuhanga ngo hato umusaraba wa Kristu udakurizaho guta agaciro.


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 1,68.79)


Alleluya Alleluya.

Nihasingizwe Nyagasani Imana yacu,

kuko abari batuye mu mwijima,

yababengeranishijeho urumuri.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt4,12-23)

Muri icyo gihe, 12Yezu yumvise ko Yohani yatanzwe yigira mu GaIileya, 13yimuka i Nazareti ajya kuba i Kafarinawumu ku nkuka y’inyanja, mu rugabano rwa Zabuloni na Nefutali, 14kugira ngo huzuzwe ibyo umuhanuzi Izayi yavuze ati 15«Gihugu cya Zabuloni, nawe gihugu cya Nefutali, nzira igana inyanja, hakurya ya Yorudani, Galileya y’ abanyamahanga! 16Imbaga yari yigungiye mu mwijima yabonye urumuri rutangaje; n’abari batuye mu gihugu gicuze umwijima w’urupfu, urumuri rwabarasiyeho.» 17Guhera ubwo Yezu atangira kwigisha agira ati «Nimwisubireho, kuko Ingoma y’ijuru yegereje!» 18Nuko igihe yagendaga ku nkombe y’inyanja ya Galileya, abona abavandimwe babiri, Simoni bita Petero na Andereya murumuna we; bariho baroha inshundura mu nyanja kuko bari abarobyi. 19Arababwira ati «Nimunkurikire, nzabagira abarobyi b’abantu.»20Ako kanya basiga aho inshundura zabo baramukurikira. 21Yigiye imbere abona abandi bavandimwe babiri, Yakobo mwene Zebedeyi na murumuna we Yohani, bari mu bwato hamwe na se Zebedeyi; bariho basana inshundura zabo. Nuko arabahamagara. 22 Ako kanya basiga aho ubwato na se, baramukurikira. 23Nuko Yezu azenguruka Galileya yose, yigishiriza mu masengero yabo, atangaza Inkuru Nziza y’Ingoma, akiza icyitwa indwara n’ubumuga cyose muri rubanda. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »