mer.

19

janv.

2011

PAROISSE NYINAWIMANA : Icyumweru cy’amasengesho yo gusaba ubumwe bw’abakristu

PAROISSE NYINAWIMANA : Icyumweru cy’amasengesho yo gusaba ubumwe bw’abakristu

 

Nk’uko bimenyerewe , kuva ku wa 18 kugeza kuwa 25 Mutarama ni icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’abemera Kristu ku isi yose . Kimwe no muyandi ma PAROISSE , Nyinawimana hatangiye icyo gikorwa gihimbaje Kiliziya y’isi yose. Ayo masengesho azamara iminsi 8 yatangiriye ku Kibuga cya APAPEGI Cyuru aho amatorero y’abemera Kristu bari muri paroisse Nyinawimana ( ADPR EAR, Restauration Church, Assemblée de Dieu) yahuriye.


Nyuma yo guhabwa ikaze na Pasteur Gasore uhagarariye ADPR CYURU , habayeho umuhango wo kwerekana no kwakira abaturutse mu matorero atandukanye. Nyuma y’indirimbo zo guhimbaza Imana za Choral ADPR.

 

Padri mukuru wa Paroisse Nyinawimana , A. DUSHIMIYIMANA J.M.V yakomeje asoma ijambo ry’Imana ryavuye mu byakozwe n’intumwa 2,42. Yahereyeho asobanura ko uturango tw’ubumwe bw’abakristu ba mbere twari : Guhuzwa n’ijambo ry’Imana, Guhimbaza urwibutso rwa Pasika (isangira ritagatifu ) Gufashanya no Gusenga . P. JMV yakomeje ashimira abaje kugira ngo basabe Imana ibagaruremo uwo mutima rusange w’abemera Kristu bose. Yagarutse ku Mahoro arambye dukesha Yezu KRISTU. Asaba abemera bose kuyatwara no kuyasakaza mu ngo , mu kazi no mubuzima bw’iminsi yose.


Nyuma y’indirimbo z’amakorari hakurikiyeho inyigisho ya Pasteur Gasore wasabye abakristu bose gushimira Imana yabahuje. Abaha urugero rwa Zakeusi wemeye kwishyura ikirenga kugira ngo akomere kuri KRISTU wari wamusuye. Yamubereye amahoro asumbye ayo yaboneraga mu mafaranga no mu byubahiro.


Bashoje bavuga amasengesho yo gutakambira Imana basabira abakristu n’abandi bose kugirango bunge ubumwe.

Biyemeje kandi gukomereza amasengesho mu matorero yabo noneho bakazasoreza Nyinawimana ku wa 25 Mutarama 2011 I saa munani.

Murakagira Yezu.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »