mer.

19

janv.

2011

ITANGAZO RISOZA INAMA Y’ABEPISKOPI GATOLIKA BO MU RWANDA YATERANIYE I KIGALI KUVA TARIKI YA 14 KUGEZA TARIKI YA 17 UKUBOZA 2010

Kuva ku wa kabiri tariki ya 14 kugera ku wa gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2010, Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bahuriye i Kigali mu nama y’igihembwe cya 4, ari na cyo cya nyuma cy’inama yabo, muri uyu mwaka w’i 2010. Bahanye amakuru y’ubuzima bwa gitumwa mu madiyosezi yabo, banagezwaho amakuru yo muri za komisiyo n’ayo mu bunyamabanga bw’Inama yabo.

 

Abepiskopi bagejejweho raporo ku buzima bwa za Seminari Nkuru uko ari eshatu : Rutongo, Kabgayi na Nyakibanda, mu mwaka w’amashuri ushize wa 2009/2010.

 

Mu nama yabo, bakiriye Intumwa ya Papa mu Rwanda, Nyiricyubahiro Musenyeri Ivo Scapolo, wabagejejeho indamutso ya Papa n’ubuyobozi bukuru bwa Kiliziya i Roma.

 

Umwepiskopi wa Gikongoro afatayije n’umwepiskopi ushinzwe iyogezabutumwa mu rubyiruko, bagejeje ku bepiskopi uko Ihuriro ry’urubyiruko mu rwego rw’Igihugu (Forum National des Jeunes) ryabereye ku Gikongoro, kuva tariki ya 17 kugera tariki ya 20 ugushyingo 2010, ryagenze. Urubyiruko n’imiryango yabakiriye ku Gikingoro ; bose bishimiye cyane imyiteguro n’ imigendekere ya Forum. Ibihe by’imvura Forum yatangiyemo ntibyayihungabanyije na gato, ngo bice intege abari bitabiriye iyo Forum. Uretse urubyiruko rwo mu Rwanda habonetse n’urubyiruko rwaturutse mu Burundi no mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, i Bukavu na Goma.

Komisiyo y’iyogezabutumwa ry’abalayiki yagejeje ku bepiskopi raporo y’ibikorwa mu mwaka yahimbajemo yubile y’imyaka 25 y’ishingwa ryayo. Abepiskopi bashimye imikorere ya Komisiyo kandi bayishishikariza kujya mbere, cyane cyane mu bushakashatsi ikora ku bakristu b’abalayiki babaye intwari mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.

 

Umunyamabanga mushya wa komisiyo y’iyogezabutumwa mu rubyiruko uherutse gushyirwaho n’abepiskopi yarabaramukije kandi anabagezaho uko imyiteguro y’umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, uteganijwe i Madrid muri Espagne muri kanama 2011, igenda.

 

Abepiskopi bagejejweho uko Kaminuza Gatolika y’u Rwanda ihagaze, nyuma yo gufungura imiryango no gutangira amasomo.

 

Abepiskopi bagejejweho raporo y’ibikorwa muri Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro. Komisiyo yagejeje ku bepiskopi ibikorwa yagezeho mu rwego rwo kwiyubakamo ubushobozi, kwimakaza gahunda zigisha inyongeragaciro z’ubutabera n’amahoro no gutsindagira imiyoborere myiza no kubaha uburenganzira bwa muntu. Ibiro mpuzabikorwa bya komisiyo byagejeje ku bepiskopi amwe mu makuru y’ubuzima bw’Igihugu.

 

Abepiskopi bakiriye Inama y’ubuyobozi ya Kinyamateka, basuzumira hamwe ibibazo binyuranye by’ikinyamakuru cya Kiliziya Gatolika. Abagize inama y’ubuyobozi bashishikarijwe gukomeza kwiga ingamba zatuma itaramakuru n’itangazamakuru gatolika rirushaho kujya mbere.

 

Abepiskopi bakiriye umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Société Biblique au Rwanda) wabagejejeho imishinga bafite muri iyi minsi yo kwamamaza kurushaho Bibiliya Ntagatifu. Muri urwo rwego, Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda urateganya kwandikisha Bibiliya Ntagatifu mu mibyimba (formats) inyuranye kugirango Bibliya irusheho gushimisha ingeri zinyuranye z’abakristu bayifuza.

 

Abepiskopi bakiriye abayobozi ba Catholic Relief Services ihimbaza imyaka 50 imaze ikorera muri Kiliziya yacu no mu Gihugu cyacu cy’u Rwanda. Abepiskopi bitabiriye ubutumure bwa CRS mu gutura igitambo cya misa cyo gutangiza iyo yubile, kuri uyu wa gatanu 17 ukuboza 2010.

 

Abepiskopi basuzumye ikibazo cyo gukuramo inda kirimo gukwirakwizwa mu bitekerezo mu gihugu cyacu cy’u Rwanda, maze bibutsa inyigisho ya Kiliziya yo kubaha no kurengera ubuzima kuva ku isamwa ry’umuntu kugeza ku rupfu rwe ahamagawe na Rurema. Abepiskopi batangarije abakristu n’abandi bantu bose b’umutima mwiza ubutumwa bwibutsa inyigisho ya Kiliziya gatolika mu kurengera ubuzima no kwamagana icyaha cyo gukuramo inda.

 

Mu kurangiza inama yabo, Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda barifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2011 Abakristu bose n’abaturarwanda muri rusange. Bararagiza abo bose Umubyeyi Bikira Mariya.

 

Padiri Théotime GATETE

 

Umunyamabanga Mukuru

w’Inama y’Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »