mer.

19

janv.

2011

Amasomo ku wa Gatanu

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 4, 1-5.11)

Bavandimwe, 1ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiri ryose, turamenye ntihazagire uwibwira ko we arihejweho. 2Kuko natwe twashyikirijwe iyo nkuru nziza kimwe na bo, ariko ijambo bumvise ryabapfiriye ubusa, kuko bataryakiranye ukwemera. 3Naho twebwe abemeye tuzinjira koko muri ubwo buruhukiro, ari bwo Imana yabatangarijeho iti «Narahije uburakari bwanjye ko batazinjira mu buruhukiro bwanjye!» Nta we ushidikanya ko Imana yujuje ibikorwa byayo byose kuva isi ikiremwa, 4nk’uko hari aho bavuga iby’umunsi wa karindwi, ngo «Nuko kuri uwo munsi wa karindwi Imana iruhuka umurimo yari imaze gukora.» 5Hanyuma kandi nk’uko bimaze kuvugwa ngo «Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye. » 11Nitwihutire rero kwinjira muri icyo kiruhuko, ngo hato urugero rw’ukutemera kwacu ruta gira uwo rugusha.


ZABURI (Zab 78 (77), 3.4cd, 6ab.7bc, 8)


Inyik/ Ntitukibagirwe na rimwe ibikorwa by’Uhoraho.

 

Ibyo twabwiwe kandi turnenyereye,

ibyo ba data batugejejeho,

ibyo bazakurizaho gusingiza Uhoraho,

ububasha bwe n’ibyiza yakoze.

 

Kugira ngo ab’igisekuruza kizaza babimenye,

Ari bo bana bazavuka,

Bakirinda kwibagirwa ibyo yakoze,

Ahubwo bagahugukira amategeko y’Imana.

 

Bityo ntibazabe nk’ababyeyi babo,

Igisekuruza kitagira umutima ushyitse,

Ntikigire imigambi ihuje n’iy’Imana.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 7, 16)

 

Alleluya Alleluya.

Umuhanuzi ukomeye yaduturutsemo

Imana yasuye umuryango wayo.

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 2, 1-12)

Muri icyo gihe, 1Yezu asubira i Kafarinawumu; bamenya ko ari imuhira. 2Abantu benshi barahakoranira, bituma habura umwanya ndetse n’imbere y’umuryango; nuko arabigisha. 3Haza, abantu bamuzaniye ikirema gihetswe mu ngobyi. 4Kuko batashoboraga kukimugezaho bitewe n’ikivunge cy’abantu, basenya igisenge hejuru y’aho yari ari. Bamaze kuhaca icyuho, bururutsa ingobyi ikirema cyari kiryamyemo. 5Yezu abonye ukwemera kwabo abwira icyo kirema ati «Mwana wanjye, ibyaha byawe urabikijijwe.»

6Ubwo hakaba abigishamategeko bamwe bari bicaye aho, bakibaza bati 7«Igituma uriya avuga atyo ni iki ? Aratuka Imana. Ni nde ushobora gukiza ibyaha, atari Imana yonyine?» 8 Ako kanya Yezu amenya ibitekerezo byabo, ni ko kubabwira ati «Ni iki gituma mutekereza mutyo mu mutima wanyu? 9Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira ikirema nti “Ibyaha byawe urabikijijwe”, cyangwa kuvuga nti “Haguruka ufate ingobyi yawe maze ugende”? 10None rero, kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha ku isi bwo gukiza ibyaha», abwira ikirema ati 11«Ndabikubwiye: haguruka ufate ingobyi yawe, witahire!» 12Ako kanya arahaguruka afata ingabyi ye, asohoka bose bamureba; bagwa mu kantu, basingiza Imana bavuga bati «Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk’ibingibi!» . 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »