lun.

17

janv.

2011

Paruwasi Nyinawimana: “NITWIYAKE RERO IBIKORWA BY’UMWIJIMA MAZE TWAMBARE INTWARO”

INGENDANYI Y’IHURIRO RY’INGO MURI PAROISSE NYINAWIMANA

2011

 

Bavandimwe ,

Nongeye kubandikira mbifuriza umugisha mu ngo zanyu. Uyu mwaka nanone Paroisse yacu yongeye   gushyira imbaraga mu iyogezabutumwa mu ngo. Twabonye byishi bigaragaza ko umuryango muri iyi paruwasi wahungabanyijwe n’ibibazo byinshi . Umwaka ushize wose twazirikanye agaciro k’ijambo. Twasanze ari intwaro ikoreshwa mu kubaka cyangwa mu gusenya ingo.Kubana na yo bisaba kwigengesera «  Yak.3,6 » Ubwo Jambo yigize umuntu , nakomeze kudutoza kuvuga ijambo rimwe gusa maze abo mu muryango wacu bakire ibikomere byose. Uyu mwaka tuzatera intambwe tugana imbere . Insanganyamatsiko ni « NITWIYAKE RERO IBIKORWA BY’UMWIJIMA , MAZE TWAMBARE INTWARO Z’URUMURI ». Rm13,12b

 

Tureke kuba mu mwijima.

 

Bavandimwe , dusuzumane ubushishozi ibibera mu ngo zacu. Yezu yatwubakiye ingo agira ngo tumurike mu mpinga z’imisozi dutuyemo, maze urumuri rwacu ruboneshereze izindi ngo. None se ko muri iki gihe hari ibikorwa   by’umwijima abakristu bashobora kubana na byo bibwira ko ari byo bizima, bigezweho cyangwa biriho byonyine, urugo rwacu rwo ruhagaze rute? Abashakanye nibongere bazirikane ku mpanuro za Paulo intumwa mu ri izi nzandiko ze : Eph 6,10; Rm8,5-10; Ga 5, 22.Iyi noveni izadufashe gusubira munzira iberanye n’umuhamagaro wacu. Ibikorwa by’umwijima bisenya urukundo rw’abashakanye, bityo iminsi yabo bombi ikagenda irushaho kuba umwaku.Twegerane Nyagasani ukwicisha bugufi amurikire imitima yacu tubone ibitunganye, ibikwiye kubahwa, ibinogeye UMUREMYI WACU, maze koko ikibi tugihunge, icyiza tucyihambireho.

N.B

1. Iri sengesho ry’iminsi 9 mushobora kurikora nibura inshuro 2 muri aya mezi atatu. Uretse aya magambo mwateguriwe, mushobora gusozesha amasengesho ya mu gitondo cyangwa aya nimugoroba bitewe n’igihe mwahisemo . Reba agatabo ku mukristu.

2. By’umwihariko ndabasaba gukora iri sengesho mwitegura umunsi mukuru wa Mutagatifu Valentin wizihizwa n’abakundana ku itariki ya 14 Gashyantare.

Bikira Mariya umutima w’urugo rutagatifu rw’i Nazareti adusabire.

 

                                           A. J.M.Vianney DUSHIMIYIMANA

 

Umunsi wa mbere: « Nitwiyake rero ibikorwa by’umwijima, maze twambare intwaro z’urumuri? » Rm 13,12

Umugambi : Kugirana ikiganiro cy’isaha mwenyine muzirikanire hamwe Eph 6,10.

Isengesho : Isengesho ryo Kwicuza ibyaha + Bikira Mariya Nyirimpuhwe + Hubahwe Imana Data.

 

Umunsi wa kabiri: «Niba mufite igiti cyiza n’imbuto zacyo zizaba nziza. »Mt 12, 33 

Ibyiza byakomotse ku mubano wanyu ni byinshi : Abana, imitungo, inshuti...Muri ibyo byose se hari ibigaragaramo ubufatanye kurusha ibindi ? Ni ibihe ? Impamvu ni izihe ? Ibibahesha ishema ni ibihe ? Ibibatera ipfunwe ni ibihe ?

Umugambi ; Kubwirana ibintu 3 byiza wagezeho kubera ko washakanye na …..

Indirimbo : Ni muze twese dushimire Imana Rugira twese dukesha ubugingo X .

 

Umunsi wa gatatu: « Ntimukareke inabi ibaganza , ahubwo inabi muyiganjishe ineza » Rm 12, 3-21.

Mumaze kubona ko buri wese yifitemo ubushobozi bwo kwishima no kurakara ? Yego cg Oya.

Buri wese navuge nibura inshuro 2 yabonye mugenzi we yishimye n’inshuro 2 yamubonye yarakaye .

Umugambi : Kubwirana ibintu 3   bimbabaza na 3 binshimisha . Guhitamo ….

Gusubira mu magambo y’isakaramentu ry’ugushyingirwa.

 

Umunsi wa kane: Gusabira abasaserdoti

‘’Umuherezagitambo mukuru wese atorwa mu bantu, agashyirirwaho gufasha abantu  mu mugambi wabo »Hb5,1

Umwanya w’umusaserdodi mu buzima bwawe ungana iki ? Wumva hari icyo isakaramentu ry’ubusaserdoti hari icyo rirusha ayandi ?

ISENGESHO RYO GUSABIRA ABAPADIRI

 

Umunsi wa gatanu: Byose mbifitiye uburenganzira, ariko byose siko bintera inkunga. I Kor 7,1

Abana banyu cyane cyane urubyiruko murugira izihenama kubijyanye no kuboneza imyitwarire imbere y’indwara z’ibyorezo?

Umugambi : Umwana wawe agusabye ifi wamuha inzoka ? Agusabye inzoka se yo wayimuha ?

Muhe abana akanya bababwire amakosa mukora atabashimisha.

Indirimbo : Ndi uwawe Nyagasani Yezu…..Ha ababyeyi kukurerera neza, ha n’abana gukurana urukundo.

 

Umunsi wa gatandatu: Naho wawundi wasigaye wenyine, yishyira mu maboko y’Imana, akibanda kubyo gusenga, no kuzirikana iby’Imana ijoro n’umunsi. 1Tm5, 3-8.

1. Ese ko kubura uwo mwashakanye bibaho kandi ko bishoboka ubaye ho ute imbere y’iri banga ry’ubuzima ?

2. Ese kubura uwo mwashakanye ni imtandaro yo kwanga Imana ?

3. Tubanira dute impfubyi n’abapfakazi ?.

 

Umunsi wa karindwi: “Koko rero abagengwa n’umubiri bita k’uby’umubiri , naho abagengwa na Roho bo bita ku bya Roho ” Rm8,5

Igihe cyanyu mugikoresha mute ? Isaha yo gusenga yanyu ni saa ngahe ?

Isengesho : Nemereye Imbere y’Imana ishobora byose.

 

Umunsi wa Munani: “ Urumuri rwanyu niruboneshereze mu mwijima , maze ababareba bakurizeho gusingiza so uri mu Iijuru”

Ingo duturanye zitwara neza ni izihe.?Ziturusha iki ? Twebwe tubibuzwa n’iki? Ese guhinduka abanyamahoro iwacu byashoboka?Ubukristu bwadufasha bute muri iyo nzira ?

INDIRIMBO

Rumuri rutazima, Mahoro atuyobora, mugisha udakama ndagushimira.

1. Iyo ndebye uko usa , nkabibasha umwanya , ni bwo untwara wese nkasa uko usa Bwiza.

2.Iyo utashye iwanjye iruhuko utanga ni ryo rimpa kumva urukundo unkunda

3.Icyo ndicyo cyose nkigabirwa nawe

Ibyo ntunze byose ni wowe mbikesha.

4.Aho ngenda nabi hakosore mwami, maze intambwe zanjye zigere aho ushaka

5.Mahoro aturinda , urabane natwe

maze iteka ryose dutone bikwiye

6.Mugisha udatuba , urature iwacu maze ituze ryawe rihorane natwe.

7.Kuri kwadukunze komeza uturinde . Nzira itaha aheza nzaza iwawe nture.

Umugambi : Gucana bougie buri wese mu rugo agasubira mu maseerano ya batisimu.

Isengesho : Ndemera Imana Data.

 

Umunsi wa cyenda: “Ahubwo umwe abere undi umugaragu mugirirana urukundo ”Ga 5,13

Ni ibihe bintu 3 wabonanye uwo mwashakanye bikwereka ko atagushatse kubera irari ry’umubiri, iry’ibintu...

Umugambi : Kuzirikanira hamwe IKor13.

Indirimbo : Hahirwa abashakanye bakunda Imana , kandi nabo bagakundana.

 

Umwanzuro : Kristu natavugwa mu rugo rwanyu isi yose ntizamumenya.”Papa J.P.II

Abashakanye nibagire umwanya wo kwiherera , abashumba babo babaherekeze , kugirango uwo muhamagaro ukomere” Papa Benedigito XVI

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »