lun.

17

janv.

2011

Papa Yohani Pawulo wa II azashyirwa mu rwego rw’abahire ku wa 01 Gicurasi

Ku wa gatanu tariki ya 14 Mutarama 2011, Vatikani yatangaje ko Papa Yohani Pawulo wa II azashyirwa mu rwego rw’abahire ku wa 01 Gicurasi 2011 i Roma. Ubu imyiteguro i Roma ikaba yaratangiye kugira ngo bazabashe kwakira abantu benshi bashobora kuzaza muri uwo munsi mukuru wa Papa wakunzwe cyane, igihe apfuye rubanda ikaba yarahise igira iti: “Santo subito” bishatse kuvuga ngo agirwe umutagatifu ako kanya.


Papa Yohani Pawulo wa II yakomeje gukundwa cyane n’abantu na nyuma y’urupfu rwe, ibyo bikagaragazwa n’abantu benshi bagiye bajya gusura imva ye iri muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Roma.

Nyamara Papa Benedigito wamusimbuye yifuje ko hakurikizwa amategeko ajyanye n’ishyirwa murwego rw’abahire abitabwe Imana baranyuze Imana. Byarihutishijwe ariko kuko Papa Benedigito adashidikanya k’ubutagatifu bwaranze uwo yasimbuye ku ntebe ya Petero Papa Yohani Pawulo wa II


Papa Yohani Pawulo wa II wakundaga Impuhwe z’Imana none agiye gushyirwa mu rwego rw’abahire k’Umunsi mukuru w’impuhwe z’Imana uzaba nyine ku wa 01 Gicurasi. Twibutse kandi ko Papa Yohani Pawulo wa II yatanshye ijuru k’umugoroba w’uwa 02 mata 2005 buri bucye hakaba uwo munsi mukuru Mama Faustina na we uvuka muri Polonye, yifuje ko ugushaka kw’Imana ku mpuhwe zayo kwakwitabwaho mu Kiliziya.


Uwo munsi kandi ukazaba ari umunsi w’abakozi, byibutsa ko Yohani Pawulo wa II yabaye umukozi mu birombe by’amabuye y’agaciro muri Polonye mu gihugu akomokamo. Ukwezi kwa gatanu kandi ni ukwezi kwa Bikiramariya, Yohani Pawulo wa II akaba yarakundaga Umubyeyi Bikiramariya kuburyo buhebuje.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »