dim.

16

janv.

2011

Amasomo ku Cyumweru cya 2 Umwaka A

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 49,3.5-6)

Dore amagambo y’Umugaragu w’Uhoraho: 3Uhoraho yarambwiye ati «Israheli, uri umugaragu wanjye, ni wowe nzagaragarizamo ikuzo ryanjye.» 5None ngaha Uhoraho yabyivugiye, we wandemeye kumubera umugaragu kuva nkiri mu nda ya mama, kugira ngo mugarurire Yakobo, mukorakoranyirize Israheli; guhera ubu rero mfite ubutoni kuri Uhoraho, ububasha bwanjye bukaba ari Imana yanjye. 6Yarambwiye ati «Gusubiranya imiryango ya Yakobo no kugarura abarokotse ba Israheli, ibyo ntibihagije ku mugaragu wanjye; ahubwo nakugeneye kuba urumuri rw’amahanga, kugira ngo umukiro wanjye usakare kugera ku mpera z’isi.»

 

ZABURI (Zab 40 (39), 2.4ab, 7-8a, 8b-9, 10c.11bc)


Inyik/ Ngaha ndaje Nyagasani,

niyemeje gukora ibigushimisha.

 

Ningiye Uhoraho, mwiringira ntatezuka;

nuko anyitaho maze yumva amaganya yanjye.

Yampaye guhanika indirimbo nshya,

ndirimbira Imana yacu ibisingizo biyikwiye.

 

Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,

ahubwo wanzibuye amatwi ngo numwe ;

ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano,

ni yo mpamvu navuze nti «Ngaha ndaje!»

 

Mu muzingo w’igitabo handitswemo icyo unshakaho.

Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha,

maze amategeko yawe ajye ampora ku mutima!

 

Sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke,

namamaje ubudahemuka bwawe n’umukiro uguturukaho,

sinahishahisha ineza n’ukuri byawe imbere y’ikoraniro rigari.

 

ISOMO RYA KABIRI


Intangiriro y’ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 1, 1-3)

1Jye Pawulo, watorewe kuba intumwa ya Yezu Kristu uko Imana yabishatse, hamwe n’umuvandimwe wacu Sositeni, 2kuri Kiliziya y’Imana iri i Korinti, ari yo mwebwe abatagatifujwe muri Yezu Kristu, mugahamagarirwa kuba intungane hamwe n’abandi bose biyambaza, aho bari hose, izina rya Nyagasani Yezu Kristu Umwami wabo n’uwacu: 3tubifurije ineza n’amahoro biva ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu.


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 1,14a.12)

 

Alleluya Alleluya.

Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe.

Abamwakiriye bose yabahaye ububasha bwo guhinduka abana

b’Imana.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Yohani (Yh 1, 29-34)

Muri icyo gihe, 29Yohani abona Yezu aje amusanga aravuga ati «Dore Ntama w’Imana ugiye gukuraho icyaha cy’isi. 30Ni We navugaga ngira nti ‘Ngiye gukurikirwa n’umuntu unduta, kuko yariho mbere yanjye.’ 31Jye sinari muzi, ariko kugira ngo agaragarizwe Israheli naje mbatiriza mu mazi.» 32Nuko Yohani ahamya avuga ati «Nabonye Roho amanuka nk’inuma ivuye mu ijuru, maze amuguma hejuru. 33Koko jye sinari muzi, ariko Uwanyohereje kubatiriza mu mazi yarambwiye ati ‘Uwo uzabona Roho amumanukiraho kandi akamuhama hejuru, ni we ubwe ubatiza muri Roho Mutagatifu.’ 34Naramwiboneye ubwanjye kandi ndahamya ko ari we Mwana w’lmana.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »