dim.

16

janv.

2011

09-15 Mutarama: Abasaserdoti ba Diyosezi ya Byumba mu mwiherero

Guhera ku ya 09 kugera ku wa 15 Mutarama 2011 abasaserdoti ba Diyosezi ya Byumba bahuriye i Remera Ruhondo mu mwiherero wabo usanzwe wa buri mwaka.


Ingingo y’ingenzi yibanzweho muri uwo mwiherero wayobowe na Mgr Alphonse RUTAGANDA, ukaba wari witabiriwe n’abasaserdoti 41, ni Umusaserdoti umuntu ugomba kumva no kureba neza nka Yezu. Umusaserdoti ahamagarirwa kureba nka Yezu, kuko uburyo yumva Kristu kandi akareba nka We nibyo bimuha kuvuga neza no kugira icyerekezo cya Yezu.


Umusaserdoti agomba kugira ijisho n’indoro bitanga icyizere kandi akamenya kurema agatima abari bihebye kubera ibyo babona n’ibyo bumva. Ni ngombwa ko umusaserdoti yumva neza, atuje kandi yifitemo amahoro akamenya kandi gutangara no kugira ubwenge bwitegereza kandi bugasesengurana ubushishozi ibyo bwabobonye.


Uwumva neza kandi akabona neza, bimuha uburyo bwo kumvira no gukurikiza amateka n’amatangazo ya Nyagasani ndetse n’ugushaka kwe. Umusaserdoti wumva kandi akareba neza ibiriho, akagira n’akamenyero ko guhanga amaso ab’Ijuru, nta kabuza aba umusaserdoti wizihiye Nyagasani n’abo atumwaho.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »