sam.

08

janv.

2011

Amasomo yo ku Munsi Mukuru wa BAtisimu ya Nyagasani

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 42, 1-4.6-7)

Uhoraho aravuze ati 1«Dore umugaragu wanjye nshyigikiye, intore yanjye inyizihira. Namushyizeho umwuka wanjye; azagaragariza amahanga ubutabera, 2ntazasakuza kandi ntazatera ijwi hejuru, ntazumvikanisha ijwi rye mu mayira. 3Ntazavuna urubingo rwarabiranye, ntazazimya ifumba igicumbeka, kandi nta kabuza azagaragaza ubutabera. 4We ntazigera acogora cyangwa ngo acike intege, kugeza ubwo azaba yamaze gukwiza ubutabera ku isi, n’ibirwa bitegereje amategeko ye. 6Ni jye Uhoraho wakwihamagariye nkurikije umugambi wanjye, ngufata ikiganza ndakwizigamira, nkugenera kwemararira isezerano ry’imbaga no kuba urumuri rw’amahanga,7kugira ngo uhumure amaso y’impumyi, uvane imfungwa mu nzu y’imbohe, kandi ukure mu munyururu abari mu mwijima.»


ZABURI (Zab 29 (28), 1-2, 3ac-4, 3b.9c-10)


Inyik/ Uhoraho, uhe umuryango wawe umugisha n’amahoro.

Nimwegurire Uhoraho, bana b’Imana,

nimwegurire Uhoraho ikuzo n’ububasha!

Nimwegurire Uhoraho ikuzo rikwiriye izina rye!

Nimupfukamire Uhoraho kuko yagaragaje ubutagatifu bwe!

 

Ijwi ry’Uhoraho rihindiye hejuru y’amazi,

Uhoraho ahindiye hejuru y’ amazi magari.

Ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubukaka,

ijwi ry’Uhoraho rivuganye ubuhangare.

 

Imana Nyir’ikuzo ihindishije inkuba,

Mu Ngoro ye byose biravuga ngo «Habwa ikuzo!»

Uhoraho aganje hejuru y’umwuzure,

Uhoraho atetse ijabiro ari umwami iteka.

 

ISOMO RYA KABIRI


Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 10, 34-38)

Petero ageze i Kayizareya ku mutware w’ingabo z’Abanyaroma, 34aterura agira ati «Noneho numvise mu by’ukuri ko Imana itarobanura, 35ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane. 36Ubwo butumwa bwayo yabwoherereje Abayisraheli, ari bwo lnkuru Nziza y’amahoro bazaniwe na Yezu Kristu, Umutegetsi w’abantu bose. 37Mwese muzi ibyabaye muri Yudeya yose, bihereye mu Galileya nyuma ya batisimu Yohani yigishaga. 38Muzi n’ibya Yezu w’i Nazareti : ukuntu Imana yamusize amavuta y’ubutore ibigirishije Roho Mutagatifu, ikamuha n’ububasha; n’uko yagendaga agira neza aho anyuze hose, akiza abahanzweho na Sekibi bose kuko Imana yari kumwe na we.»

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 3,16-17; Zab 28, 3)


Alleluya Alleluya.

Uyu munsi ijuru ryakingutse,

Roho Mutagatifu amanukira kuri Yezu,

ijwi ry’Imana Data rihindira hejuru y’amazi rivuga riti

«Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira.»

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 3, 13-17)

Muri icyo gihe, 13Yezu ava mu GaliIeya ajya kuri Yorudani, asanga Yohani kugira ngo abatizwe na we. 14Yohani ashaka kumuhakanira ati «Ni jye ukeneye kubatizwa nawe, none uransanze!» 15Ariko Yezu aramusubiza ati «Emera ubikore, tubone kuzuza dutyo icyo Imana ishaka.» Nuko aramwemerera. 16Yezu amaze kubatizwa, ako kanya ava mu mazi. Ubwo ijuru rirakinguka: abona Roho w’Imana amanuka nk’inuma, amuhagarara hejuru. 17ubwo ijwi rituruka mu ijuru rivuga riti «Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihira.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »