sam.

08

janv.

2011

Amasomo ku wa Kane

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 7, 25-28 ; 8, 1-6)

Bavandimwe, 7,25Yezu ashobora kurokora burundu abamunyuraho bagana Imana, kuko abereyeho kubingingira iteka ryose. 26Uwo ni we koko muherezagitambo mukuru twari dukeneye, w’intungane, w’umuziranenge, w’umuzirabwandu, utabarirwa mu banyabyaha, wakiriwe ahasumbye ijuru. 27Ntameze nk’abandi baherezabitambo bakuru bagomba gutamba buri munsi, bakabanza guhongerera ibyaha byabo bwite, bakabona guhongerera iby’imbaga; ibyo We yabigize rimwe rizima yitangaho igitambo ubwe. 28Abo Amategeko ashyiriraho kuba abaherezabitambo bakuru ni abanyantege nke, ariko Uwashyirishijweho indahiro yakuye Amategeko, ni Umwana w’Imana wuje ubutungane iteka ryose.

                8,1Ingingo y’ingenzi y’ibyo tuvuga ni uko dufite Umuherezagitambo mukuru wa bene ako kageni, wicaye mu ijuru iburyo bwa Nyir’ikuzo, 2akaba ashinzwe ingoro n’ihema nyaryo ritubatswe n’abantu, ahubwo Imana yiyubakiye ubwayo. 3Umuherezabitambo mukuru wese ashyirirwaho guhereza amaturo, n’ibitambo, bikamubera ngombwa ko na we agira icyo atura. 4Mu by’ukuri, iyaba Yezu yari ari ku isi, ntiyaba umuherezabitambo kuko hatabuze abahereza amaturo bakurikije Amategeko. 5Ibyo abo ngabo bakora ku isi ni ibishushanyo bica amarenga y’ibiriho mu ijuru, nk’uko Musa agiye kubaka lhema yabwirijwe n’lmana ngo «Itegereze, uzakore byose ukurikije urugero rw’ibyo werekewe hejuru y’umusozi.» 6 Ariko ubu ngubu Umuherezagitambo wacu mukuru yeguriwe umurimo uruta cyane uwabo, kuko ari umuhuza w’Isezerano rishingiye ku byiza bihebuje, biruse ibyari byarasezeranywe mbere.


ZABURI (Zab 40 (39), 7-8a, 8b-9, lO, 17)


Inyik/ Ngaha ndaje Nyagasani, niyemeje gukora ibigushimisha.

Ntiwifuje ibitambo cyangwa amaturo,

ahubwo wanzibuye amatwi ngo numve;

ntiwigombye igitambo gitwikwa cyangwa icy’impongano,

niyo mpamvu navuze nti «Ngaha ndaje!

 

«Mu muzingo w’igitabo handitswemo icyo unshakaho.

Mana yanjye, niyemeje gukora ibigushimisha,

Maze amategeko yawe ajye ampora ku mutima!»

 

Namamaje ubutungane bwawe mu ikoraniro rigari,

ibyo usanzwe ubizi, Uhoraho,

sinigeze mbumba umunwa ngo nceceke.

 

Naho abagushakashaka bose nibahimbarwe bakwishimira!

Abakunda umukiro wawe nibavuge ubudahwema,

Bati «Uhoraho ni igihangange!»

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (2 Tim 1, 10)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu Kristu Umukiza wacu yatsinze urupfu,

maze atangaza ubugingo abigirishije Inkuru Nziza.

Alleluya.

 

IVANIILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 3, 7-12)

Muri icyo gihe, 7Yezu yigira ku nyanja hamwe n’abigishwa be. Abantu benshi baramukurikira, baturutse muri Galileya. N’abandi benshi baturutse mu Yudeya 8n’i Yeruzalemu, no muri Idumeya, no hakurya ya Yorudani, no mu karere ka Tiri na Sidoni, baza bamugana bumvise ibyo yakoraga. 9Nuko abwira abigishwa be ngo bamuteganyirize ubwato, agira ngo ikivunge cy’abantu kitaza kumubyiganaho. 10Koko rero yari yarakijije benshi, bigatuma abarwayi bose bamwirohaho bagira ngo bamukoreho. 11Abahanzweho na roho mbi na bo, iyo bamubonaga, barambararaga imbere ye bagatera hejuru bati «Uri Umwana w’Imana!» 12We ariko akabihanangiriza cyane, ababuza guhishura uwo ari we. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »