sam.

08

janv.

2011

Amasomo ku wa Gatatu

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 7,1-3.15b-17)

Bavandimwe, 1Malekisedeki, Umwami w’i Salemu, umuherezabitambo w’Imana Isumba byose; ni we wasanganiye Abrahamu wari umaze gutsinda Abami, nuko amuvugiraho amagambo y’umugisha. 2Ni we kandi Abrahamu yeguriye igice cya cumi cy’iminyago. Izina rye risobanura mbere na mbere «umwami w’ubutabera», hanyuma kandi kuba umwami w’i Salemu bivuga «Umwami w’amahoro». 3Byongeye Malekisedeki nta se uzwi, nta nyina, nta bisekuruza, nta we uzi igihe yavukiye n’igihe yapfiriye, maze agashushanya atyo Umwana w’lmana, akaba kandi n’Umuherezabitambo w’iteka ryose.

                15bTuzirikana ko umuherezabitambo uje ari uwo mu cyiciro cya Malekisedeki;16akaba atabugejejweho n’amategeko y’abantu, ahubwo n’ububasha bw’ubugingo buhoraho. 17Dore koko ibyamwemejweho: «Uri umuherezabitambo iteka ryose, wo mu cyiciro cya Malekisedeki. »


ZABURI (Zab 110 (109), 1, 2, 3,4)

 

Inyik/ Uri umuherezabitambo iteka ryose : Kristu na Nyagasani.

Uhoraho yabwiye Umutegetsi wanjye,

Ati« Icara iburyo bwanjye,

kugeza igihe abanzi bawe,

mbagira umusego w’ibirenge byawe!»

 

Inkoni yawe y’ubutegetsi yuje ububasha,

Uhoraho azayirambura igere kure uhereye i Siyoni;

«Ganza, ugenge abanzi bagukikije!»

 

Wahawe ubutware kuva ukivuka,

Wimikirwa ku misozi mitagatifu:

«Mbese nk’ urume rutonda mu museke,

uko ni ko nakwibyariye!»

 

Uhoraho yarabirahiriye,

kandi ntazisubiraho na gato,

ati«Uri umuherezabitambo iteka ryose,

ku buryo bwa Malekisedeki.»

 

IVANJILI  


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 3, 1-6)

1Umunsi umwe Yezu yongera kwinjira mu isengero, maze ahasanga umuntu wari ufite ikiganza cyumiranye. 2Ubwo bagenzuraga Yezu ngo barebe ko amukiza ku munsi w’isabato, bagira ngo babone icyo bamurega. 3Nuko abwira uwo muntu wari ufite ikiganza cyumiranye ati «Haguruka, uze hano hagati!» 4Maze arababwira ati «Ni iki cyemewe ku munsi w’isabato, ari ukugira neza, cyangwa ari ukugira nabi? Ari ugukiza umuntu, cyangwa se kumwica?» Nyamara bo baraceceka. 5Nuko abararanganyamo amaso arakaye, ashavujwe n’imitima yabo yanangiye. Ni ko kubwira uwo muntu ati «Rambura ikiganza cyawe.» Nuko arakirambura, kirakira. 6Abafarizayi basohotse, baherako bajya inama n’Abaherodiyani yo gushaka uko bamwicisha. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »