sam.

08

janv.

2011

Ababikira bo mu Muryango w’Ababikira b’Umubyeyi ugira inama nziza ( Notre Dame du Bon Conseil) basezeranye burundu

Ku wa 08 Mutarama 2011 muri Katedrali ya Byumba, ababikira Mama Dativa NIRERE; Mama Claudine NYIRASAFALI; Mama Marie Rose UWIZEYE na Mama Eugénie MUKAMANA basezeranye burundu mu gitambo cya Misa cyayobowe n’Umushumba wa Diyosezi wa Byumba afatanyije n’Abasaserdoti cumi na barindwibaturutse Cyangugu, Nyundo na Byumba.

 

Mu nyigisho yagenewe uwo munsi udasanzwe kuri abo bihayimana, Umushumba wa Diyosezi ya Byumba yibukije amagambo ya Yohani Batista wagize ati: “Yezu ni We ugomba gukura naho nkaca bugufi”. Aya akaba ari amagambo akomeye ku basezeranye burundu kuko Nyagasani ni We bagomba kureka akaba ari We ugaragara, akaba ari We ukuzwa mu buzima bwabo bwa buri munsi no mu byo bakora byose.

 

Umushumba wa Diyosezi yagize ati: “aba basezerana burundu bumvise ijwi ry’Imana ribahamagarira gukuza Yezu none biyemeje gukurikira uwo Yezu ubuzima bwabo bwose no kumubera abahamya iteka no muri byose.”

Umushumba wa Diyosezi ati: “uwo Imana itoye akumva, akitaba, akumvira, imuha ingabire ngombwa zo kumufasha igihe imutumye mu bantu kugira ngo abafashe kumva ijwi ryayo no kuyumvira.” Yibukije ko ubutorwe twese duhamagariwe kandi dusangiye ari ukuba abatagatifu nk’Imana kandi tugomba guhora twibuka ko dufite uruhare ku butungane bw’Imana. Nituyemerere rero itugire intungane.

 

Guharanira ubutagatifu n’ubutungane rero bigendana nuko tubaho buri munsi. Tuba abatagatifu dutunganya neza ibyo dushinzwe kandi turushaho kureka Imana ikaba ariyo ituyobora mu migirire yacu. Musenyeri Serviliyani yashoje agira ati: “ubutumwa bw’aba bari ba Nyagasani ni ugufasha abantu kuba intungane no kwinjiza abantu mu bwami bw’Imana.” Imana iradushakaho ubufasha rero mu mugambi wayo wo gukiza abantu, nituyemerere idukoreshe.

 

Igitambo cya Misa gihumuje, ibirori byakomereje m’Urwunge rw’Amashuri rw’Umubyeyi ugira inama nziza, aho Uyobora umuryango w’Ababikira Mama Jeanine yavuze ko yishimiye kuva muri Canada kugira ngo yifatanye n’ababikira biyeguriye Imana burundu mu byishimo byo gushimira Rurema. Yibukije ko buri wese yahamagariwe kwishimira aho ari no gutera abandi ibyishimo no gufasha abandi kugira icyanga cy’ubuzima. Yashimiye kandi ababyeyi b’abiyeguriye Imana burundu kandi abasaba gukomeza kuba bugufi mu byishimo. Arangiza ijambo yagize kandi ati: “ndashimira Imana kubera Kiliziya yo mu Rwanda kuko ihitamo igihe cyose ubuzima.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »