mer.

29

déc.

2010

Amasomo yo ku wa 26 Ukuboza: Mut. Stefano

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 6, 8-10 ; 7, 54-60)

6,8Sitefano, uko Imana yakamusenderejemo ubutoneshwe n’ububasha, yakoraga ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye muri rubanda. 9Ariko abantu bo mu isengero ryitwa « iry’ababohowe », hamwe n’ Abanyasireni n’Abanyalegisandiriya, n’abantu bo muri Silisiya n’abo muri Aziya, batangira kujya impaka na Sitefano. 10Nyamara ntibashoboraga guhangara ubuhanga bwe, kimwe na Roho wamuvugiragamo.

7.54 Amagambo ya Sitefano arabarakaza, bamuhekenyera amenyo. 55Naho we yuzura Roho Mutagatifu, ahanga amaso ijuru, abona ikuzo ry’Imana na Yezu ahagaze iburyo bw’lmana. 56Nuko aravuga ati «Dore ndabona ijuru rikinguye, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana.»57Baherako bavuza induru, bipfuka mu matwi maze bamwiroheraho icyarimwe. 58Baramukurubana no hanze y’umugi, bamutera amabuye. Abamushinjaga bari barambitse imyambaro yabo imbere y’umusore witwa Sawuli. 59lgihe bamuteraga amabuye, Sitefano asenga agira ati «Nyagasani Yezu, akira ubuzima bwanjye. » 6ONuko arapfukama maze atera hejuru ati «Nyagasani, ntubahore iki cyaha.» Ngo amare kuvuga ibyo, araca.

 

ZABURI (Zab 31 (30), 3bc. 4b, 6.8a.9b, 17.20)

 

Inyik/ Nyagasani, nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe.

 

Mbera urutare rukomeye,

n’urugo rucinyiye nzakiriramo.

Nyobora, undandate ubigiriye kubahiriza izina ryawe.

 

Nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe,

ni wowe uncungura, Uhoraho, Mana nyir’ukuri.

Nzabyina nishimira cyane ubudahemuka bwawe,

wampaye gushinga ibirindiro, unshyifa ahagutse.

 

Uruhanga rwawe nirumurikire umugaragu wawe,

maze unkize ugiriye impuhwe zawe.

Mbega ukuntu ibyiza wageneye abagutinya ari byinshi !

Ubiha abo ubereye ubuhungiro bose,

kandi ukabibagwizaho rubanda rwose rubyirebera.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Intu 7,55)

 

Alleluya Alleluya.

Sitefano yuzura Roho Mutagatifu, abona ijuru rikinguye,

na Yezu ahagaze iburyo bw’Imana.

Alleluya. 

 

IVANJILI

+ Amagambo yo IÌlu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt10,17-22)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abigishwa be ati 17« Muritondere abantu, kuko bazabagabiza inkiko zabo, kandi bakabakubitira mu masengero yabo. 18Bazabajyana imbere y’abatware n’abami, ari jye muzira, kugira ngo mumbere abagabo mu maso yabo n’imbere y’abanyamahanga. 19Igihe rero bazabagabiza inkiko, ntimuzakurwe umutima n’ibyo muzavuga n’uburyo muzabivuga; icyo muzavuga muzakibona icyo gihe, 2Okuko atari mwe muzavuga, ahubwo ni Roho wa So uzabavugirarno. 21Umuvandirnwe azatanga uwo bava inda imwe ngo bamwice, umubyeyi n’umwana we bibe uko; bazahinduka abababyaye babicishe. 22Muzangwa na bose muzira izina ryanjye, ariko uzakomera kugeza ku ndunduro, uwo ni we uzarokoka.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »