mar.

28

déc.

2010

KU WA 28 UKUBOZA: ABANA B’I BETELEHEMU BAHOWE YEZU

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani lntumwa (1 Yh 1, 5-10 ; 2,1-2)

Nkoramutima zanjye, 1,5dore rero ubutumwa twamwumvanye, ari na bwo tubasohojeho: Imana ni urumuri, kandi muri Yo ntiharangwa umwijima na busa. 6Niba tuvuze tuti «Twunze ubumwe na Yo », nyamara tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye, nta bwo tuba dukora ibihuje n’ukuri. 7Ariko niba tugendera mu rumuri, nk’uko Imana ubwayo iba mu rumuri, tuba twunze ubumwe n’abandi, kandi amaraso ya Yezu Umwana wayo, akadukiza icyitwa icyaha cyose. 8Niba tuvuze tuti «Nta cyaha tugira », tuba twibeshya ubwacu, nta kuri kuba kuturimo.9Ariko niba twishinje ibyaha byacu, Imana idahemuka kandi yuje ubutungane, izatubabarira ibyaha byacu kandi iduhanagureho icyitwa ubucumuzi cyose. 10Niba rero tuvuze tuti «Nta cyaha twigeze dukora», tuba tuyigize umubeshyi kandi ijambo ryayo ntiritubemo.

2.1Twana twanjye, ibi mbibandikiye kugira ngo mudacumura. Ariko n’aho umuntu yacumura, dufite Umuvugizi imbere y’lmana Data, ari we Yezu Kristu Intungane; 2ni na We gitambo cy’impongano y’ibyaha byacu, ndetse Atari ibyaha byacu byonyine, ahubwo n’iby’isi yose.

 

ZABURI (Zab 124 (123), 2-3,4-5, 6a.7c-8)

Inyik/ Twararusimbutse nk’inyoni ivuye mu mutego w’umuhigi.

Iyo Uhoraho ataturengera,

igihe abantu bari baduhagurukiye,

baba baratumize bunguri,

mu mugurumano w’uburakari bwabo.

 

Ubwo ngubwo amazi aba yaraturenzeho,

Umugezi uhurura uba waraduhitanye;

ubwo ngubwo amazi asuma,

aba yaraturenze hejuru!

 

Arakarama Uhoraho;

Umutego waracitse turarusimbuka!

Ubuvunyi bwacu buba muri Uhoraho nyirizina,

we waremye ijuru n’isi.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI


Alleluya Alleluya.

Mana yacu, ibisingizo byacu nibiguharirwe!

Wowe bariya bana bagupfiriye babereye abahamya,

turakurata tugira tuti «Koko uri Nyagasani!»

Alleluya. 

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 2,13-18)

Muri icyo gihe, abanyabwenge bari baje i Betelehemu bamaze kugenda, 13Umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati «Byuka ujyane umwana na nyina, uhungire mu Misiri; maze ugumeyo kugeza igihe nzakubwirira, kuko Herodi agiye guhigahiga umwana ngo amwice. »14Yozefu arabyuka, ajyana umwana na nyina iryo joro, maze ahungira mu Misiri. 15Nuko abayo kugeza igihe Herodi apfiriye. Ibyo byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati «Nahamagaye umwana wanjye wari mu Misiri.»

16Nuko Herodi abonye ko abanyabwenge bamubeshye, ararakara cyane, maze yohereza abica abana bose bo kuri Betelehemu n’abo ku mirenge yose iyikikije, bamaze imyaka ibiri n’abatarayigezaho, akurikije igihe yari yasobanuriwe n’abanyabwenge. 17Nuko huzuzwa ibyo umuhanuzi Yeremiya yavuze ati 18« Kuri Rama, bumvise ijwi riboroga riganya cyane: ni Rasheli uririra abana be, kandi yanze guhozwa kuko batakiriho.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »