mar.

28

déc.

2010

KU WA 27 UKUBOZA: MUTAGATIFU YOHANI INTUMWA

ISOMO RYA MBERE

Intangiriro y’ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Yohani lntumwa (1 Yh l, 1-4)

1Ibyariho kuva mu ntangiriro n’ibyo twiyumviye kuri Jambo Nyirubugingo, ibimwerekeyeho twiboneye n’amaso tukabyitegereza, tukabikorakoza ibiganza byacu, ni byo namwe tubamenyesha. 2Koko Ubugingo bwarigaragaje maze turabwibonera; none turahamya kandi tukabamenyesha ubwo Bugingo buzahoraho iteka, bwari kumwe n’Imana kandi bukatwigaragariza. 3Nuko rero, ibyo twiboneye kandi tukabyumva, turabibamenyesheje kugira ngo namwe mwunge ubumwe natwe, maze twese twunge ubumwe n’Imana Data, hamwe n’Umwana wayo Yezu Kristu. 4Kandi ibyo tubibandikiye kugira ngo ibyishimo byacu bisendere.

ZABURI (Zab 97 (96),1-2,5-6,11-12)

Inyik/ Nuko Jambo yigira umuntu, kandi twibonera ikuzo rye.

 

Uhoraho ni Umwami! lsi nihimbarwe,

abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishimo!

Igicu cy’urwijiji kiramukikije,

ubutabera n’ubutarenganya ni ikibanza cy’intebe ye.

 

Imisozi irashonga nk’ibishashara,

mu maso y’Uhoraho, Umutegetsi w’isi yose.

Ijuru riramamaza ubutabera bwe,

maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.

 

Urumuri rurasira ku ntungane,

ab’umutima ugororotse bakagira ibyishimo.

Ntungane, nimwishimire Uhoraho,

maze mumusingirize ubutungane bwe.

 

IBANCONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 21, 24)

 

Alleluya Alleluya.

Yohani, umwigishwa Yezu yakundaga,

yabaye umuhamya wa Jambo Nyirubugingo,

kandi tuzi ko ibyo yamamaza ari iby’ukuri.

Alleluya.

 

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Yohani (Yh 20, 2-8)

Mu gitondo cya Pasika, 2Mariya Madalena yirukanka asanga Simoni Petero n’undi mwigishwa, wa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati « Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize. » 3Petero arabaduka na wa mwigishwa, bajya ku mva. 4Bombi bagenda birukanka, ariko wa mwigishwa arusha Petero amaguru, amutanga kugera ku mva. 5Nuko arunama abona imyenda irambitse, ariko ntiyinjira mu mva. 6Simoni Petero wari umukurikiye aba arahageze, yinjira mu mva, abona imyenda irambitse, 7n’igitambaro bari bapfukishije umutwe we kitarambitse hamwe n’imyenda, ahubwo kizingiye ukwacyo ahandi hantu. 8Nuko wa mwigishwa wari wageze mbere ku mva, na we arinjira, aritegereza maze aremera. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »