dim.

26

déc.

2010

AMASOMO YO KU CYUMWERU CYA 1 NYUMA YA NOHELI: UMURYANGO MUTAGATIFU WA YEZU, MARIYA NA YOZEFU.

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki (Sir 3, 2-6.12-14)

2Uhoraho ahimbariza se w’abana imbere yabo, kandi agashyigikira ubutegetsi bwa nyina ku bahungu be 3Uwubashye se aba ahongereye ibyaha bye, 4naho uhimbaje nyina aba ameze nk’uwihunikiye byinshi. 5Uwubaha se azaronka ibyishimo mu bana be, kandi umunsi azaba yambaje, isengesho rye rizakirwa. 6Uhimbaza se azaramba, kandi uwumvira Uhoraho azahumuriza nyina. 12Mwana wanjye, jya ushyigikira so ageze mu za bukuru, kandi ntukamutere agahinda mu buzima bwe. 13N’iyo ubwenge bwe bwakendera, jya umugirira impuhwe, ntuzamusuzugure ngo ni uko wowe ukiri umusore. 14Koko rero ineza ugiriye so ntiyigera yibagirana, ahubwo izakubera impongano y’ibyaha byawe.

ZABURI (Zab 128 (127), 1-2, 3,4.5bc)

Inyik/ Nyagasani, hahirwa abatuye mu ngoro yawe

Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho,

Agakurikira inzira ze!

Uzatungwa n’ibivuye mu maboko yawe;

Uzahirwe kandi byose bigutunganire.

 

Umugore wawe azamera nk’umuzabibu,

Warumbukiye mu nzu yawe ;

Abana bawe bazamera nk’ingemwe z’imitini,

zikikije ameza yawe.

 

Nguko uko ahabwa umugisha,

umuntu utinya Uhoraho.

Uragirire amahirwe muri Yeruzalemu,

Iminsi yose y’ubugingo bwawe. 

 

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakolosi (Kol 3, 12-21)

Bavandimwe, 12mwebwe ntore z’Imana, mukaba abatagatifu bayo ikunda byimazeyo, nimugire umutima wuje impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze n’ukwiyumanganya. 13Nimwihanganirane, kandi niba umwe agize icyo apfa n’undi mubabarirane. Nk’uko Nyagasani yabababariye, namwe nimugenze mutyo. 14Ariko ikiruta ibyo byose, nimugire urukundo ruzabahuriza mwese mu butungane. 15Kandi amahoro ya Kristu naganze mu mitima yanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umubiri umwe. Kandi mujye muhora mushimira.

16Ijambo rya Kristu niribaturemo, risagambe rwose. Mujye mwigishanya kandi muhanane mubigiranye ubwitonzi. Mujye mushimira Imana mu mitima yanyu muyiririmbira zaburi, ibisingizo n’izindi ndirimbo mubwirijwe na Roho Mutagatifu. 17Ari ibyo muvuze ari n’ibyo mukoze, byose mujye mubigira mu izina rya Nyagasani Yezu, abe ari we mwisunga mushimira Imaha Data. 18Bagore, mujye mworohera abagabo banyu nk’uko bikwiye mubigirira Nyagasani. 19Bagabo, namwe nimukunde abagore banyu, mwoye kubabera abanyamwaga. 20Bana, nimwumvire ababyeyi banyu muri byose, kuko ari byo binyura Nyagasani. 21Babyeyi, namwe ntimugatonganye abana banyu ubutitsa, mutazabakura umutima.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Iz 45, 15)

Alleluya Alleluya.

Mu by’ukuri uri Imana itagaragara,

Imana mu bantu, Yezu Umukiza!

Alleluya. 

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 2, 13-15.19-23)

Abanyabwenge baje kuramya Yezu 13bamaze kugenda, Umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati «Byuka ujyane umwana na nyina uhungire mu Misiri; maze ugumeyo kugeza igihe nzakubwirira, kuko Herodi agiye guhigahiga umwana ngo amwice.» 14Yozefu arabyuka ajyana umwana na nyina iryo joro, maze ahungira mu Misiri. 15Nuko abayo kugeza igihe Herodi apfiriye. Ibyo byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati «Nahamagaye umwana wanjye wari mu Misiri.»

19Herodi amaze gupfa, Umumalayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi akiri mu Misiri; 20aramubwira ati «Haguruka ujyane umwana na nyina usubire mu gihugu cya Israheli; kuko abashakaga kwica umwana bapfuye.» 21Yozefu arabyuka ajyana umwana na nyina, asubira mu gihugu cya Israheli. 22Ariko yurnvise ko Arikelawusi yazunguye se Herodi mu Yudeya, atinya kujyayo. Nk’uko rero yabisobanuriwe mu nzozi agana mu karere ka Galileya, 23ajya gutura ku musozi witwa Nazareti. Bityo huzuzwa ibyavuzwe n’abahanuzi ngo «Azitwa Umunyanazareti.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »