ven.

24

déc.

2010

25 UKUBOZA: IVUKA RYA NYAGASANI (NOHELI)

MISA YO KU MUGOROBA UBANZIRIZA NOHELI (24 UKUBOZA)


ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Lz 62, 1-5)

Uhoraho aravuze ati 1«Sinzigera ntererana Siyoni, sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu kugeza ubwo ubutungane bwayo butangaje nk’icyezezi, n’umukiro wayo ukakirana nk’urumuri. 2Bityo amahanga azabone ubutungane bwawe, abami bose babone ikuzo ryawe. Nuko bazakwite izina rishya rizatangazwa n’Uhoraho.

3Uzamera nk’ikamba ribengerana mu kiganza cy’Uhoraho, nk’igisingo mu ntoki z’Imana yawe. 4Ntibazongera kukwita «Nyirantabwa», n’igihugu cyawe ngo cyitwe «ltongo», ahubwo uzitwa «Inkundwakazi», n’igihugu cyawe cyitwe «Umugeni», kuko Uhoraho azaba agukunze, igihugu cyawe akibengutse. 5Uko umusore ashaka umugeni w’isugi, ni ko Uwaguhanze azakubenguka; kandi nk’uko umukwe yishimira umugeni we, Imana yawe ni ko izakwishimira.»

 

ZABURI (Zab 89 (88), 20ab. 21, 27-28, 29-30)


Inyik/ Nyagasani, ni wowe ufite amagambo y’lsezerano rihoraho.

Kera wavuganiye n’abayoboke bawe mu ibonekerwa,

maze uravuga uti «Nateye inkunga umuntu w’intwari.

Nsanga Dawudi yambera umugaragu,

maze musiga amavuta yanjye matagatifu.»

 

Azanyiyambaza agira ati «Uri Data,

uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza.»

Nanjye nzamugira imfura yanjye,

n’ikirenga mu bami b’isi.

 

Nzamukomereza impuhwe zanjye ubuziraherezo,

kandi iryo sezerano ntirizasubirwaho.

Ingoma ye nzayikomeza iteka,

n’intebe ye y’ubwami izarambe nk’ijuru. 

 

ISOMO RYA KABIRI


Isomo ryo mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 13, 16-17. 22-25)

Pawulo ageze i Antiyokiya ho muri Pisidiya, yinjira mu isengero ku isabato aricara. Maze abari bahateraniye bamusaba kugira ijambo ababwira.

16Nuko Pawulo arahaguruka, amaze kubacecekesha ikiganza araterura ati «Bayisraheli, namwe abatinya Imana nimunyumve. 17Imana ya Israheli umuryango wacu yitoreye abasekuruza bacu, ibaha kororoka igihe bari abasuhuke mu gihugu cya Misiri. Hanyuma ihabavanisha ububasha bwayo bukomeye. 22Imana imaze guhigika umwami Sawuli ishyiraho Dawudi ngo ababere umwami, ari na we yatanzeho icyemezo iti ‘Nabonye Dawudi mwene Yese, umuntu unguye ku mutima, uzakora ibyo nshaka byose.’ 23Mu rubyaro rwe nk’uko Imana yari yarabimusezeranyije ni ho yakuye Yezu, Umukiza wa Israheli. 24Mbere y’ ukuza kwe, Yohani yatangarije Abayisraheli bose batisimu yo kwisubiraho. 25Nuko ajya kurangiza ubutumwa bwe aravuga ati ‘Nta bwo ndi uwo mukeka! Ahubwo hari ugiye kuza ankurikiye, nkaba ntakwiriye no guhambura udushumi tw’ inkweto ze.’»


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI


Alleluya Alleluya.

Icyaha cy’isi kigiye guhanagurwa,

maze tugengwe n’Umukiza w’isi yose.

Alleluya.

 

IVANJILI (Isomo rirerire)


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 1, 1-25)

1Dore igitabo cy’amasekuruza ya yezu Kristu, umwana wa Dawudi, mwene Abrahamu. 2Abrahamu yabyaye Izaki, Izaki abyara Yakobo, Yakobo abyara Yuda n’abavandimwe be, 3Yuda abyara Faresi na Zara kuri Tamara, Faresi abyara Esiromi, Esiromi abyara Aramu. 4Aramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, Nahasoni abyara Salimoni. 5Salimoni abyara Bowozi kuri Rahabu, Bowozi abyara Yobedi kuri Ruta, Yobedi abyara Yese, 6Yese abyara umwami Dawudi.

Dawudi abyara Salomoni ku mugore wa Uriya, 7Salomoni abyara Robowamu, Robowamu abyara Abiya, Abiya abyara Asa, 8Asa abyara Yozafati, Yozafati abyara Yoramu, Yoramu abyara Oziyasi, 90ziyasi abyara Yowatamu, Yowatamu abyara Akazi, Akazi abyara Ezekiyasi, 10Ezekiyasi abyara Manase, Manase abyara Amoni, Amoni abyara Yoziyasi, 11Yoziyasi abyara Yekoniyasi na barumuna be, igihe bajyanwa bunyago i Babiloni.

12ljyanwabunyago ry’ i Babiloni rirangiye Yekoniyasi abyara Salatiyeli, Salatiyeli abyara Zorobabeli, 13Zorobabeli abyara Abiyudi, Abiyudi abyara Eliyakimu, Eliyakimu abyara Azori, 14Azori abyara Sadoki, Sadoki abyara Akimu, Akimu abyara, Eliyudi, 15Eliyudi abyara Eleyazari, Eleyazari abyara Matani, Matani abyara Yakobo, 16Yakobo abyara Yozefu umugabo wa Mariya, ari we wabyaye Yezu witwa Kristu.

17Ibisekuruza byose hamwe rero ni ibi: kuva kuri Abrahamu kugeza kuri Dawudi, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva kuri Dawudi kugera ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni, ni ibisekuruza cumi na bine; kuva ku ijyanwabunyago ry’i Babiloni kugera kuri Kristu, ni ibisekuruza cumi na bine.

18Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 19Yozefu umugabo we wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa. 20Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati «Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 2lAzabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.» 22Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati 23 «Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite Emanuweli», ari byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe.» 24Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse, nuko azana umugeni we. 25Ariko ntiyamwegera kugeza igihe Mariya abyariye umwana w’ umuhungu, nuko amwita Yezu.


IVANJILI (Isomo rigufi)


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 1,18-25)

18Dore uko Yezu Kristu yavutse. Nyina Mariya yari yarasabwe na Yozefu; mu gihe batarabana aza gusama inda ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 19Yozefu umugabo we wari intungane kandi utashakaga kumuteza urubwa, yigira inama yo kumusezerera rwihishwa. 20Igihe yari akibizirikana, Umumalayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati «Yozefu, mwana wa Dawudi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko yasamye ku bubasha bwa Roho Mutagatifu. 21 Azabyara umwana uzamwite Yezu, kuko ari we uzakiza umuryango we ibyaha byawo.» 22Ibyo byose ariko byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije umuhanuzi ati 23 «Dore Umukobwa w’isugi agiye gusama inda maze azabyare umuhungu, nuko bazamwite Emanuweli», ari Byo kuvuga ngo «Imana turi kumwe.» 24Yozefu akangutse abigenza uko Umumalayika wa Nyagasani yamutegetse, nuko azana umugeni we. 25 Ariko ntiyamwegera kugeza igihe Mariya abyariye umwana w’umuhungu, nuko amwita Yezu. 

 

MISA YA MU GICUKU


ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 9, 1-6)

1 Abantu bagendaga mu mwijima babonye urumuri nyamwinshi, abari batuye mu gihugu cy’icuraburindi, urumuri rwabarasiyeho. 2 Wabagwirije ineza, ubasakazaho ibyishimo, none bariho bariyereka imbere yawe boshye abishimira umusaruro, baranezerewe nk’abagabana iminyago, 3kuko wabakijije umuzigo bari bikoreye, ingiga yabashenguraga ibitugu n’ikiboko cy’uwabakoreshaga agahato, warabijanjaguye nko kuri wa munsi w’Abamadiyani.

4Inkweto zose z’intambara zarimburaga ubutaka, n’igishura cyose cyazirinzwe mu maraso, byarakongotse boshye inkwi baroshye mu muriro. 5Kuko umwana yatuvukiye, twahawe Umuhungu. Ubutegetsi bumuri ku bitugu, ahawe izina : «Umujyanama w’agatangaza, Imana Idahangarwa, Umubyeyi iteka, Umwami w’amahoro.» 6Hazaba ingoma irambye n’amahoro atagira iherezo, ku ntebe ya Dawudi n’ubwami bwe, azabishinga kandi abikomeze mu butungane n’ubutabera, ubu n’iteka ryose. Uhoraho umugaba w’ingabo azabisohoza, kubera umwete we wuje urukundo.

 

ZABURI (Zab 96 (95), 1-2a, 2b-3, 11-12a,12b-13a.c )


Inyik/: Uyu munsi Umukiza yatuvukiye,

ari we Kristu Nyagasani.


Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

isi yose niririmbire Uhoraho!

Nimuririmbire Uhoraho, musingize Izina rye.

 

Uko bukeye mwogeze agakiza ke!

Nimwamamaze ikuzo rye mu mahanga,

n’ibyiza bye mu miryango yose!

 

Ijuru niryishime kandi isi nihimbarwe!

Inyanja niyorome n’ibiyirimo byose!

Imisozi nisabagire kimwe n’ibiyisesuyeho byose.

 

Ibiti byose by’ishyamba nibivugirize impundu icyarimwe,

mu maso y’Uhoraho kuko aje.

Azacira isi urubanza mu butabera.

 

ISOMO RYA KABIRI


Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo lntumwa yandikiye Tito (Tito 2, 11-14)

Bavandimwe, 11koko ineza y’Imana, soko y’umukiro ku bantu bose yarigaragaje, 12itwigisha kureka kugomera lmana no gutwarwa n’irari ry’iby’iyi si, kugira ngo guhera ubu ngubu tubeho turangwa n’ubwitonzi, ubutungane n’ubusabaniramana, 13mu gihe tugitegereje ya mizero mahire hamwe n’Ukwigaragaza kwa Yezu Kristu yisesuyeho ikuzo, We Mana yacu y’igihangange akaba n’Umukiza wacu, 14witanze kubera twebwe kugira ngo aturokore ubugome bwose, kandi yuhagire umuryango ugenewe kuba ubukonde bwe no kugira ishyaka ryo gukora icyiza cyose. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 2, 10-11)

 

Alleluya Alleluya.

Mbazaniye inkuru ikomeye cyane.

None Umukiza yatuvukiye, ari we Kristu Nyagasani.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 2, 1-14)

1Muri iyo minsi, Kayizari Ogusito yaciye iteka ryo kubarura abantu bo mu bihugu byose yategekaga. 2Iryo barura rya mbere ryabaye igihe Kwirini yari umutware wa Siriya. 3Bose bajyaga kwiyandikisha, buri muntu mu mugi we. 4Yozefu na we ava mu mugi wa Nazareti ho mu Galileya, ajya mu mugi wa Dawudi witwaga Betelehemu yo mu Yudeya, kuko yari uwo mu muryango wa Dawudi, 5agira ngo abarwe we n’umugore we Mariya wari utwite.6Nuko bagezeyo, umunsi wo kubyara uragera. 7 Abyara umuhungu we w’imfura, amworosa utwenda, amuryamisha mu kavure, kuko nta wundi mwanya ukwiye bari babonye aho bacumbika.

8Muri ako karere hari abashumba barariraga amatungo yabo ku gasozi. 9Nuko Umumalayika wa Nyagasani abahagarara iruhande, ikuzo rya Nyagasani ribasesekazaho urumuri, maze bashya ubwoba.10Malayika arababwira ati «Mwigira ubwoba, kuko mbazaniye inkuru ikomeye cyane, izashimisha umuryango wose. 11None mu mugi wa Dawudi mwavukishije Umukiza, ari we Kristu Nyagasani. 12Dore ikimenyetso kimubabwira: murasanga uruhinja rworoshe utwenda ruryamye mu kavure.» 13Nuko ako kanya inteko y’ingabo zo mu ijuru yifatanya na wa Mumalayika, basingiza Imana bavuga bati 14«Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru, kandi munsi abo ikunda bahorane amahoro.»


MISA YO MU RUKERERA


ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 62,11-12)

11Dore ibyo Uhoraho atangaza kugera ku mpera z’isi: Nimubwire umukobwa wa Siyoni muti «Dore Umukiza wawe araje, azanye iminyago, abo yatabaye bamubanje imbere. 12Bazabita ‘Umuryango mutagatifu,’ ‘Abacunguwe n’Uhoraho’. Naho wowe bazakwite ‘ Agahebuzo,’ ‘Umugi utaratereranywe’.»


ZABURI (Zab 97 (96), 1.6, 11-12)


Inyik/ Uyu munsi urumuri rwaturasiyeho,

Umukiza yatuvukiye.

 

Uhoraho ni Umwami! Isi nihimbarwe,

abaturiye inkombe nibasagwe n’ibyishiino

Ijuru riramamaza ubutabera bwe,

maze imiryango yose ikarangamira ikuzo rye.

 

Urumuri rurasira ku ntungane,

ab’umutima ugororotse bakagira ibyishimo.

Ntungane, nimwishimire Uhoraho,

maze mumusingirize ubutungane bwe. 

 

ISOMO RYA KABIRI


Isomo ryo mu ibaruwa Mutagatifu Pawulo lntumwa yandikiye Tito (Tito 3, 4-7)

Bavandimwe, 4igihe higaragaje ubuntu bw’lmana Umukiza wacu n’urukundo ifitiye abantu, 5yaradukijije itabitewe n’ibyiza twaba twarakoze, ahubwo ibitewe n’impuhwe igira, idukirisha icyuhagiro dukesha kuvuka bwa kabiri no guhinduka abantu bashya muri Roho Mutagatifu. 6Kandi uwo Roho yamudusakajemo ku bwa Yezu Kristu Umukiza wacu, 7kugira ngo tube intungane kandi twiringire kuzahabwa umurage w’ubugingo bw’iteka, tubikesha ubuntu bwayo.

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk2,14)

Alleluya Alleluya.

lmana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru,

Kandi munsi abo ikunda bahorane amahoro.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 2, 15-20)

15 Abamalayika bamaze gusubira mu ijuru, abashumba bajya inama bati «Nimucyo tujye i Betelehemu, turebe ibyabaye Nyagasani atumenyesheje.» 16Nuko bagenda bihuta, basanga Mariya na Yozefu, n’uruhinja ruryamye mu kavure. 17Bamaze kureba bamenyesha hose ibyo bari babwiwe kuri uwo mwana; 18Maze ababumvaga bose batangazwa n’ibyo abashumba bavugaga. 19Mariya we yashyinguraga mu mutima we ibyabaye byose, akabizirikana. 20Nuko abashumba bataha bakuza Imana kandi bayisingiza, babitewe n’ibyo bari babonye kandi bumvise bihuje n’uko bari babibwiwe.

 

MISA YA KU MANYWA


ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 52, 7-10)

7Mbega ngo biraba byiza kurabukwa mu mpinga y’imisozi, ibirenge by’intumwa izanye inkuru nziza, ivuga amahoro, igatangaza amahirwe, ikabwira Siyoni iti «Imana yawe iraganje!» 8Umva ukuntu abarinzi bawe bahanikiye icyarimwe ijwi ry’ibisingizo, kuko biboneye n’amaso yabo Uhoraho agaruka muri Siyoni. 9Matongo ya Yeruzalemu nimuhanike, murangururire icyarimwe amajwi y’ibisingizo, kuko Uhoraho ahumurije umuryango we, agacungura Yeruzalemu. 10Uhoraho agaragaje mu maso y’amahanga ububasha bw’ukuboko kwe gutagatifuza, bityo impande zose z’isi zizabone agakiza k’lmana yacu.

 

ZABURI (Zab 98 (97), 1, 2-3ab. 3c-4, 5-6)


Inyik/ Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

 

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

Kuko yakoze ibintu by’agatangaza.

indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,

byatumye atsinda.

 

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

Atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

Agirira inzu ya Israheli.

 

Imipaka yose y’isi yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

Nimuvuze impundu kandi muririmbe.

 

Nimucurangire Uhoraho ku nanga,

ku nanga no mu majwi y’indirimbo,

mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda,

nimusingize Umwami, Uhoraho. 

 

ISOMO RYA KABIRI


Isomo ryo mu ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 1, 1-6)

Bavandimwe,1Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi ikoresheje abahanuzi, 2natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera. 3Mwana uwo, ni We buranga bw’ikuzo ry’Imana n’ishusho rya kamere yayo, ni na We kandi uhagaritse byose ku bubasha bw’ijambo rye. Amaze rero kuhagira abantu ibyaha byabo, yicaye iburyo bwa Nyir’ikuzo mu ijuru. 4Asumba atyo abamalayika kuko n’izina yahawe ritambutse kure ayabo. 5Koko rero ni nde wo mu bamalayika Imana yigeze ibwira iti «Uri Umwana wanjye; ni Jye wakwibyariye uyu munsi?» Cyangwa se iti «Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana?» 6Kandi igihe yohereje imfura yayo ku isi yaravuze iti «Abamalayika base b’Imana bazamupfukamire.»


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI


Alleluya Alleluya.

Uyu munsi urumuri rwamurikiye isi.

Mahanga yose, nimwinjire mu ikuzo ry’Imana,

nimuze mwese kwambaza Nyagasani.

Alleluya


IVANJILI (Isomo rirerire)


+ Intangiriro y’Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Yohani (Yh 1, 1-18)

1Mu ntangiriro Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’Imana, kandi Jambo akaba Imana. 2Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana. 3Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. 4Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’abantu. 5Nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira.

6Habayeho rero umuntu woherejwe n’Imana, izina rye rikaba Yohani. 7Yazanywe no kuba umugabo wo guhamya iby’urwo rumuri, kugira ngo bose bamukeshe kwemera. 8Si we wari urumuri, ahubwo yari umugabo uhamya iby’urwo rumuri. 9Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si. 10Yari mu isi kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya. 11Yaje mu bye, ariko abe. Ntibamwakira. 12Nyamara abamwakiriye bose yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera Izina rye. 13Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana.

14Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri. 15Yohani yabaye umugabo Wo guhamya ibimwerekeyeho, maze arangurura ijwi avuga ati «Nguyu uwo navuze nti ‘Uje ankurikiye aranduta, kuko yariho mbere yanjye.’» 16Kandi twese twahawe ku busendere bwe, tugirirwa ubuntu bugeretse ku bundi. 17Uko Amategeko yatanzwe anyuze kuri Musa, ni na ko ubuntu n’ukuri byatugejejweho binyujijwe kuri Yezu Kristu.18Nta wigeze abona lmana na rimwe; Umwana w’ikinege uba muri Se ni We wayimenyekanishije.


IVAN]ILI (Isomo rigufi)


+ Intangiriro y’Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Yohani (Yh 1, 1-5. 9-14)

1Muntangiriro Jambo yariho, kandi Jambo yabanaga n’lmana, kandi Jambo akaba Imana. 2Ubwe mu ntangiriro yabanaga n’Imana. 3Ni we ibintu byose bikesha kubaho, nta n’ikiremwa na kimwe cyabayeho bitamuturutseho. 4Yari asanzwe yifitemo ubugingo, kandi ubwo bugingo bukaba urumuri rw’ abantu. 5nuko urumuri rumurika mu mwijima, ariko umwijima wanga kurwakira. 9Jambo ni we wari urumuri nyakuri, rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si. 10Yari mu isi kandi isi yabayeho ku bwe, ariko isi irarenga ntiyamumenya. 11Yaje mu bye, ariko abe ntibamwakira. 12Nyamara abamwakiriye bose yabahaye ububasha bwo guhinduka abana b’Imana, abo ni abemera lzina rye. 13Ntibavutse ku bw’amaraso cyangwa ku bushake bw’umubiri, cyangwa se ku bushake bw’umuntu, ahubwo bavutse ku bw’Imana. 14Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »