jeu.

23

déc.

2010

Amasomo yo ku wa 24 Ukuboza, Umwaka A

ISOMO RYA MBERE

 

Isomo ryo mu gitabo cya kabiri cya Samweli (2 Sam 7, 1-5.8b-12.14a.16

 

1Umwami Dawudi atura mu ngoro ye kandi Uhoraho amuha ihumure, amukiza abanzi bose bari bamukikije. 2Bukeye umwami abwira umuhanuzi Natani ati «Dore ntuye mu nzu y’ibiti by’amasederi, naho Ubushyinguro bw’lmana bukaba mu ihema!» 3Natani abwira umwami ati « lcyo utekereza gukora cyose genda ugikore, kuko Uhoraho ari kumwe nawe.»

4Nuko muri iryo joro, ijambo ry’Uhoraho rigera kuri Natani muri aya magambo: 5«Genda ubwire umugaragu wanjye Dawudi uti “Dore uko Uhoraho avuze: Aho ni wowe uzanyubakira inzu kugira ngo nyituremo? 8bNi jye wakuvanye mu rwuri inyuma y’amatungo, kugira ngo ube umutware wa lsraheli, umuryango wanjye. 9Nari kumwe nawe aho wajyaga hose, ngukiza abanzi bose, bari baguhagurukiye. Izina ryawe nzarigira ikirangirire, mbese nk’ iry’abandi bakomeye bo ku isi. 10Nzagenera lsraheli umuryango wanjye ahantu nyihashyire, ihature ari ahayo bwite. Ntizajegajega ukundi, kandi abagome ntibazongera kuyibuza uburyo nk’uko byagendaga kera, 11mbese kuva igihe nshyizeho Abacamanza ngo bategeke Israheli umuryango wanjye kugeza na n’ubu. Naguhaye ihumure, ngukiza abanzi bawe bose, ndetse Uhoraho akubwiye ko We ubwe azakubakira inzu. 12N’igihe iminsi yawe izaba yarangiye, maze ukazaba uri kumwe n’abasokuruza bawe, nzakomeza inkomoko yawe inyuma yawe ; nzimika uzagukomokaho wowe ubwawe, kandi nkomeze ubwami bwe. 14Nzamubera umubyeyi, na we ambere umwana. 16Inzu yawe n’ubwami bwawe bizahora imbere yanjye iteka, n’ingoma yawe izakomere iteka ryose.” »

 

ZABURI (Zab 89 (88), 2-3, 4-5, 27.29)

 

Inyik/ Tuzaririmba iteka ryose impuhwe z’Uhoraho.

 

Nzaririmba iteka ryose impuhwe z’Uhoraho,

Kuva mu gisekuruza kujya mu kindi;

umunwa wanjye nzawamamarisha ubudahemuka bwawe,

kuko wavuze uti «lmpuhwe zashyizweho ubuziraherezo,

ubudahemuka bwanjye bushinze umuzi mu ijuru.

 

«Nagiranye isezerano n’intore yanjye,

nuko ndahira Dawudi, umugaragu wanjye nti

“Inkomoko yawe nyishyizeho ubuziraherezo,

kandi intebe yawe y’ubwami,

nzayikomeza kuva mu gisekuruza kujya mu kindi.”

 

«We azanyiyambaza agira ati “Uri Data,

uri Imana yanjye, uri urutare nkesha agakiza!“

Nzamukomereza impuhwe zanjye ubuziraherezo,

kandi iryo sezerano ntirizasubirwaho.» 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Ngwino Zuba rirashe,

uri ubutabera busesuye, ukaba n’urumuri ruhoraho!

Murikira abatuye mu mwijima no mu gicuku cy’urupfu.

Alleluya.

 

IVANJILI

 

+ Amagambo yo mu lvanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 1,67-79)

 

Muri icyo gihe, Yohani Batisita amaze kuvuka, 67se Zakariya yuzura Roho Mutagatifu, ahanura avuga ati 68« Nihasingizwe Nyagasani Imana ya Israheli, kuko yasuye umuryango we kandi akawukiza. 69Yatugoboreye ububasha budukiza mu nzu ya Dawudi umugaragu we, 70nk’ uko abahanuzi be batagatifu bari barabitumenyesheje kuva kera 71ko azadukiza abanzi bacu, akatugobotora mu nzara z’abatwanga bose. 72Yagiriye impuhwe ababyeyi bacu, maze yibuka isezerano rye ritagatifu, 73ya ndahiro yarahiriye Abrahamu umubyeyi wacu, 74avuga ko namara kutugobotora mu maboko y’abanzi bacu, azaduha kumukorera nta cyo twikanga, 75turangwa n’ubuyoboke hamwe n’ubutungane, iminsi yose, y’ukubaho kwacu. 76Nawe rero wa kana we, uzitwa umuhanuzi w’Umusumbabyose, kuko uzabanziriza Nyagasani ngo umutegurire amayira, 77ukamenyesha umuryango we umukiro, bazakesha, kubabarirwa ibyaha byabo. 78Koko lmana yacu igira impuhwe zihebuje, ari na zo zatumye Zuba-rirashe amanuka mu ijuru aje kudusura, 79akabonekera abari batuye mu mwijima no mu gicuku cy’urupfu, kugirango atuyobore mu nzira y’amahoro. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »