mer.

22

déc.

2010

Umuryango w’Abamisiyoneri b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya wibarutse Umusaserdoti, Padri Jules NIKUZE

Umuhango w’itangwa ry’ubusaserdoti wabereye muri Paruwasi ya Kiziguro, Diyosezi ya Byumba, ku wa gatandatu tariki ya 18 Ukuboza 2010. Iyo mihango yari yitabiriwe n’Umushumba wa Diyosezi ya Byumba, Umukuru w’Umuryango w’Abamisiyoneri b’Umutima Mutagatifu wa Yezu na Mariya, Igisonga cye, Abapadri, n’abandi bihayimana.


Mu nyigisho ye, Myr Serviliyani NZAKAMWITA wayoboye imihango yibukije ugiye guhabwa ubusaserdoti inshingano ahabwa. Umusaserdoti akomoka mu muryango w’abakristu, niyo mpamvu bakwiye kumushyigikira igihe cyose. Ashinzwe gutura igitambo cy’Ukaristiya, gutagatifu imbaga no kuyiyobora. Ashinzwe kwegereza abantu Imana. Kumvira Umwepiskopi cyangwa se umukuru w’umuryango, ni indi nshingano y’umusaserdoti uvuka mu muryango w’Imana kandi akaba abereyeho uwo muryango.

 

Mu ijambo umusaserdoti mushya yagejeje ku bari baje kumushyigikira mu gitambo cya Misa, yagize ati: “Nyagasani namwitura iki mu byiza byose yangiriye?” Umusaserdoti mushya rero yashimiye Imana ubuntu yamugiriye kuba yaramutoreye akaba umusaserdoti. Ku bwa Padri Jules NIKUZE, si uko ari intungane kurusha abandi, ahubwo ni impuhwe z’Imana. Ijambo rye ryibanze kandi kugushimira abantu bagize uruhare mu itegurwa ry’umunsi w’ubusaserdoti bwe. Yahereye ku babyeyi be bamureze kuva akiri muto bakamutoza gukunda Imana. Abo babyeyi nubwo batabarutse, ntashidikanya ko bamuhora iruhande.

 

Yashimiye abakuru b’Umuryango w’Abamisiyoneri b’Umutima mutagatifu wa Yezu na Mariya hamwe n’abarezi bose bamuteguye mu gihe cy’imyaka umunani. Yashiiye Umwepiskopi wamuhaye Isakramentu ry’ubusaserdoti akaba yaranabaye muri paruwasi ya Janja avukamo imyaka 12.


Mu gusoza ijambo rye, umusaserdoti yarangije asaba abakristu kumusabira kugira ngo azakomeze ubutumwa yatorewe kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »