mer.

22

déc.

2010

ITANGAZO RY’INAMA Y’ABEPISKOPI GATOLlKA BO MU RWANDA Ku byerekeye kurengera ubuzima no kwamagana icyaha cyo gukuramo inda

Bakristu bavandimwe,

 

Twebwe Abepiskopi banyu, mu nama yacu isanzwe yateraniye i Kigali, kuva ku wa kabiri tariki ya 14 kugeza ku wa gatanu tariki ya 17 Ukuboza 2010, twaganiriye ku bibazo binyuranye harimo n’inshingano yo kubaha no kurengera ubuzima abantu bakesha ubuntu n’urukundo rw’lmana. Muri ibi bihe bya Noheli, twasanze ari ngombwa kubagezaho ubu butumwa:

 

1.Turahimbaza mu byishimo ivuka ry’Umukiza wacu Yezu Kristu, wazanywe no kugira ngo tugire ubuzima kandi tubugire busagambye (Yoh. 10, 10).


2. Nyamara ariko, muri ibi bihe turimo, hari byinshi usanga byototera kubangamira bikomeye ubuzima bw’abantu, cyane cyane abanyantege nke. Muri iri tangazo twageneye abakristu gatolika n’abantu bose b’umutima mwiza, turifuza kwamagana twivuye inyuma icyaha gikomeye cyo gukuramo inda.

 

3. Gukuramo inda ku bushake ni ukwica umuntu; bisanzwe ari icyaha gikomeye. Hari rero abantu bakwirakwiza ibitekerezo bicyoroshya kugeza n’aho bagipfobya bitwaje uburenganzira n’ubwisanzure by’umugore, birengangiza nkana ubw’umwana. By’umwihariko turamagana ikiswe «Amasezerano y’i Maputo», yo ku wa 11 nyakanga 2003. Twigeze kubyandikira Umukuru w’lgihugu cyacu mu ibaruwa yo ku wa 13 mutarama 2007. Twamugaragarije impungenge dufite ku myanzuro ivugwa mu ngingo ya 14 y’ayo masezerano « Irebana n’uburenganzira bwo gukuramo inda nk’uburenganzira bw’umugore mu kwishyira akizana, ndetse nka kimwe mu bisubizo by’ikibazo cy’ubwiyongere bw’imyororokere». Dufatiye ku muco w’Abanyarwanda no ku nyigisho duhabwa n’lvangili ya Kristu, dufite inshingano zo kurengera ubuzima no kubwubaka ubudahwema. Tuzi ko mu mateka yacu ya vuba, umuryango w’Abanyarwanda wahuye n’amakuba yo kutubaha ubuzima, bikaba byaratugejeje ku mahano ya jenoside yakorewe abatutsi n’intambara zinyuranye byahitanye inzirakarengane zitabarika.

 

4.Turongera guhamya dukomeje ko ubuzima bw’umuntu ari impano ikomeye y’lmana Rurema, ko rero bugomba kubahwa no kurengerwa kuva agisamwa kugeza igihe Imana imuhamagariye. Imana ni yo mugenga w’ubuzima, kuko buyikomokaho kandi bukayiganishaho, «Ntarakuremera mu nda ya nyoko nari nkuzi, nakwitoreye utaravuka » (Yer. 1,5). 

 

5.Turakangurira buri wese kumenya ko n’inda itaravuka aba ari umuntu ufitanye umubano nyawo n’lmana ubwayo, ndetse n’abandi bantu. Nimwibuke ukuntu Yohani Batisita wari mu nda y’umubyeyi we Elizabeti, yahimbawe ahuye na Bikira Mariya wari utwite Yezu, «Ni uko Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya, umwana atwite yisimbiza mu nda» (Lk 1,41). Uretse kandi no mu rwego rw’iyobokamana, n’inzobere mu by’ubumenyamuntu zemeza ko n’umwana ugisamwa aba ari umuntu rwose, ko rero akwiye kwakirwa akarengerwa, kuko akunda kandi agakenera gukundwa.


6.Twongere tubisubiremo gukuramo inda ni ukwica umuntu; ni no kumuvutsa uburenganzira bw’ibanze, ari nabwo ubundi bwose bushingiraho. Ibyo bikaba icyaha gikomeye imbere y’lmana n’amahano mu bantu; kuko icyo cyaha gikorerwa umuziranenge udafite uburyo bwo kwirwanaho, kandi kenshi akavutswa ubuzima n’abari bafite inshingano zo kumurengera, nk’ababyeyi cyangwa abashinzwe kubungabunga ubuzima muri rusange.


7.Turasaba abarebwa n’icyo kibazo bose, cyane cyane abiga bakanashyiraho amategeko u Rwanda rugenderaho, abakora mu by’ubuvuzi, n’umuryango nyarwanda muri rusange, kudaha urwaho imyumvire idahwitse ku buzima bwa muntu, ikirengagiza agaciro nyako k’umubyeyi n’ak’umwana nk’inzirakarengane.


8. Mu kwamagana icyaha cyo gukuramo inda, ntitwirengagije ibibazo bikomeye abagore bashobora guhura na byo: nk’igihe batwite batabyiteguye, igihe bahohotewe ku buryo bunyuranye cyangwa se kubera ubukene bw’umubyeyi. Ibi bibazo n’ubwo bikomeye, ntibikwiye kuba urwitwazo rwo gukuramo inda, kuko ari icyemezo cyo kwica umuntu. Byaragaragaye kandi ko gukuramo inda bisigira ibikomere ababyeyi, abenshi bikabatera intimba ihora igundiriye umutima wabo. Turashishikariza abantu bose, cyane cyane Inzego zibishinzwe, kwakirana urukundo no gufasha ababyeyi bahuye na bene ibyo bibazo.


9. Mbere yo gusoza ubu butumwa, turasaba abakristu bose n’abantu b’umutima mwiza guhuza imbaraga tukarwanya icyaha cyo gukuramo inda, ahubwo tugateza imbere imyumvire yubaha kandi irengera ubuzima; tugafasha abashobora guhura n’igishuko cyo kugwa muri icyo cyaha.


10.Turangije tubifuriza Noheli Nziza n’Umwaka mushya muhire 2011. Mwese tubaragije Bikira Mariya Nyina wa Jambo. 


Bikorewe i Kigali, tariki ya 17 ukuboza 2010

 

+ Simaragidi MBONYINTEGE

Umwepiskopi wa Kabgayi

Akaba na Perezida w’lnama y’Abepiskopi gatolika bo mu Rwanda 

 

+ Tadeyo NTIHINYURA

Arikiepiskopi wa Kigali

n’Umuyobozi w’agateganyo wa diyosezi ya Kibungo

 

+ Agusitini MISAGO

Umwepiskopi wa Gikongoro

 

+ Serviliyani NZAKAMWITA

Umwepiskopi wa Byumba

 

+ Yohani Damaseni BIMENYIMANA

Umwepiskopi wa Cyangugu

 

+ Alegisi HABIY AMBERE, sj

Umwepiskopi wa Nyundo

n’Umuyobozi w’agateganyo wa diyosezi ya Ruhengeri

 

+ Filipo RUKAMBA

Umwepiskopi wa Butare 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »