jeu.

16

déc.

2010

Amasomo ku wa Kane w'Icyumweru cya III cya Adiventi, Umwaka A

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (lz 54, 1-10).

Dore ijambo ryabwiwe Yeruzalemu. 1Vuza impundu wa ngumba we itakibyara; ishime kandi ubyine wowe utakiramukwa, kuko ngaba baje ari benshi abahungu b’umugore w’intabwa, bararuta ubwinshi ab’umugore ufite umugabo, uwo ni Uhoraho ubivuze. 2Agura ikibanza cy’ihema ryawe, inkingi zo mu mazu yawe bazimure. Ntugire kandi icyo uzigama, ungura imigozi yawe n’imambo zawe uzishimangire, 3kuko ugiye kugwira haba iburyo cyangwa ibumoso, abana bawe bazazungura amahanga, bature mu migi yari yaribagiranye. 4Wigira ubwoba kuko utazakorwa n’ikimwaro, wimanjirwa kuko utazongera gukozwa isoni, ukazibagirwa ikimwaro cyo mu bukumi bwawe, n’umugayo wo mu bupfakazi bwawe ntuwibuke ukundi. 5Kuko uwaguhanze ari we mugabo wawe, izina rye rikaba Uhoraho, Umugaba w’ingabo ; uwagucunguye, Nyir’ubutagatifu wa lsraheli, yitwa lmana y’isi yose!

6Mugore w’intabwa kandi ushavuye, Uhoraho aguhamagaye agira ati “Umugore wo mu busore bwanjye se yasendwa ?”lyo ni Imana yawe ibivuze. 7Nabaye ngutaye akanya gato, ariko kubera impuhwe nguhoranira, ngiye kugucyura. 8Mu burakari bwinshi nagize, naguhishe uruhanga rwanjye akanya gato, ariko mu rukundo ruzira iherezo ngufitiye, ngiye kukugaragariza impuhwe zanjye, uwo ni Uhoraho, uwagucunguye ubivuze. 9Bizamera nko mu gihe cya Nowa, ubwo ndahiye ko amazi atazongera kurengera ku isi; nko muri icyo gihe cya Nowa, ni na ko narahiye ko ntazongera kukurakarira, no kutazasubira kukwirukana ukundi. 10N’iyo imisozi yava mu myanya yayo, ndetse n’udusozi tugahungabana, urukundo rwanjye ntiruzavaho, n’isezerano ryanjye ry’amahoro ntirizahugana, uwo ni Uhoraho ubivuze, ukugaragariza impuhwe ze. 

 

ZABURI ( Zab 30 (29), 2a.3-4, 5-6, 9.12a.13b)

Inyik/ Ndakurata Uhoraho, kuko wampaye kwegura umutwe.

Ndakurata Uhoraho, kuko wampaye kwegura umutwe.

Uhoraho, Mana yanjye, naragutakiye maze urankiza;

Uhoraho, wanzamuye ikuzimu,

maze ungarurira kure nenda gupfa.

 

Nimucurangire Uhoraho, mwebwe abayoboke be,

mumwogeze muririmba ubutungane bwe;

Kuko uburakari bwe butamara akanya,

aho ubutoneshe bwe bugahoraho iteka;

Ijoro ryose riba amarira gusa,

ariko igitondo kigatangaza impundu z’ibyishimo.

 

Ni bwo rero,Uhoraho, ngutabaje,

ntakambira Umutegetsi wanjye ;

nuko amaganya yanjye uherako uyahindura imbyino,

Uhoraho Mana yanjye, nzagusingiza iteka ryose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Lk 3, 4.6)

Alleluya Alleluya.

Nimutegure inzira ya Nyagasani, muringanize aho azanyura,

maze umuntu wese azabone umukiro uturutse ku Mana.

Alleluya. 

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 7,24-30)

Muri icyo gihe, 24intumwa za Yohani zimaze kugenda, Yezu atangira kubaza rubanda ibyerekeye Yohani, ati« Mwagiye kureba iki mu butayu? Urubingo ruhungabanywa n’umuyaga ? 25Ariko se mwagiye kureba iki? Umuntu wambaye imyenda y’agatangaza? Dore abambaye ibishashagira bakiberaho mu mudamararo, batuye mu ngoro z’abami. 26Nk’ubwo se mwagiye kureba iki? Umuhanuzi se? Koko rero ndabibabwiye, ndetse atambutse umuhanuzi. 27Ni we banditseho ngo “Dore nohereje intumwa yanjye imbere yawe, kugira ngo izagutegurire inzira. “ 28Mbabwiye kandi ko mu babyawe n’umugore nta we uruta Yohani ; nyamara umuto mu Ngoma y’Imana aramuruta. 29Nuko rubanda rwose rwamwumvaga, ndetse n’abasoresha, bakuza lmana bayigarukira, banahabwa batisimu ya Yohani; 30Abafarizayi n’abigishamategeko, bo bahinyura icyo Imana yabashakagaho, banga kubatizwa na we.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »