jeu.

16

déc.

2010

Amasomo ku wa Gatatu w'Icyumweru cya III cya Adiventi, Umwaka A

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi i (Iz 45, 6c-8.18.21b-25)

6cNi jye Uhoraho, nta wundi ubaho. 7Mbeshaho urumuri, nkarema umwijima, ntanga amahirwe, ngateza n’amakuba: ni jye Uhoraho ukora ibyo byose. ljuru niritonyange nk’ikime, ibicu bigushe ubutabera, isi nibumbuke maze umukiro usagambe, ubutabera buhere ko buba umumero! Ngibyo ibyo jye Uhoraho nihangiye“.

18Uhoraho, Umuremyi w’ijuru, we Mana yaremye isi akayitunganya, akayikomeza kandi ntayiremere kuba umurangara, ahubwo kugira ngo iturwe ; avuze atya : Ni jye Uhoraho, nta wundi ubaho. 21bKandi nta yindi mana ibaho uretse jye. Koko nta yindi mana y’ukuri kandi itanga umukiro ibaho, uretse jyewe jyenyine. 22Ngaho nimungarukire maze mubone gukizwa, mwebwe mwese abatuye mu mpera z’isi, kuko ari jye Mana, akaba nta yindi ibaho. 23Jyewe ubwanjye narabirahiriye, n’ibiturutse mu kanwa kanjye ni ukuri, ijambo ryanjye ntirivuguruzwa : icyitwa ivi cyose kizampfukamira, n’icyitwa ururimi cyose kinyirahire kiti 24« Ubutabera n’ububasha ni iby’Uhoraho wenyine. » Bose bazakorwa n’isoni baze bamugana, abahoze bamurwanya. 25Ku bw’impuhwe z’Uhoraho, urubyaro rwose rwa Israheli ruzarenganurwa, kandi rusabagizwe n’ ibyishimo.

 

ZABURI (Zab 85 (84), 9ab.l0, 11-12, 13-14)

Inyik/ Ijuru niritonyange nk’ikime, ibicu bigushe ubutabera.

Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze;

aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be.

Koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,

kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.

 

Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,

Ubutabera n’amahoro birahoberana.

Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,

maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.

 

Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,

maze isi yacu izarumbuke imbuto.

Ubutabera buzamugenda imbere,

N’intambwe ze zigaragaze inzira.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IV ANJILI (Iz 40, 9-10)

Alleluya Alleluya.

Rangurura ijwi wowe uzanye Inkuru Nziza!

Dore Nyagasani Imana araje n’imbaraga nyinshi.

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 7, 18b-23)

Muri icyo gihe, 18bYohani Batisita ahamagara babiri mu bigishwa be, 19abatuma kuri Nyagasani kumubaza bati « Mbese uri Wawundi ugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi ? » 20Abo bantu basanga Yezu, baramubwira bati: «Yohani Batisita yakudutumyeho ngo : Mbese ni wowe Wawundi ugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi ? » 21Ubwo Yezu akaba arakiza abarwayi benshi, n’abamugaye, n’abahanzweho na roho mbi, agahumura n’impumyi nyinshi. 22Nuko arabasubiza ati« Nimugende mubwire Yohani ibyo mwabonye n’ibyo mwumvise : dore impumyi zirahumuka, abacumbagira baragenda, ababembe barahumanurwa, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene barabwirwa Inkuru Nziza. 23Kandi hahirwa utazatsitara ku mpamvu yanjye. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »