dim.

12

déc.

2010

Amasomo yo ku wa Mbere w'Icyumweru cya III cya Adiventi

KU WA MBERE

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Ibarura (Ibar 24, 2-7.15.17abc )

Umuhanuzi Balamu w’umunyamahanga yari yaje kuvuma Israheli. 2Yubuye amaso abona Abayisraheli bashinze ingando, buri nzu iri ukwayo. Umwuka w’Imana umusakaramo, 3maze abahanurira muri iki gisigo agira ati:« Arabivuze Balamu mwene Bewori, arabivuze umugabo ureba akageza kure, 4arabivuze uwumva amagambo y’Uhoraho, akabona ibyo Uhoraho amweretse, maze yaba yatwawe mu Mana, amaso ye agafunguka! 5Mbega amahema yawe, Yakobo, ngo araba meza, kimwe n’ingabo zawe, Israheli! 6Ameze nk’amazi atemba ava mu isumo, ameze nk’ubusitani bwo ku nkombe y’uruzi, ameze nk’imisaga yiterewe n’Uhoraho, cyangwa amasederi yo ku nkombe y’umugezi. 7Ni nk’amazi yarenze imiyoboro, agasendera mu mbuto. Umwami wa Israheli azaganza Agagi, maze ingoma ye isagambe.»

15Nuko yongera kubahanurira muri iki gisigo agira ati «Ndabivuze Balamu mwene Bewori, ndi umugabo ureba nkitegereza. 17abcIbizaba ndabyiyumvira nyamara si ibya vuba, ndabyitegereza ariko ntibindi bugufi : mu nzu ya Yakobo hazavuka inyenyeri, mu muryango wa Israheli hazaboneka inkoni y’ubwami.» 

 

ZABURI (Zab 25 (24), 4-5ab, 6-7,8-9,10.14)

 

Inyik/ Nyagasani, ntoza kugenda mu tuyira twawe!

 

Uhoraho, menyesha inzira zawe,

untoze kugenda mu tuyira twawe.

Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,

kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.

 

Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo

Wagaragaje kuva kera na kare.

Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto,

Ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe,

Ugirire ubuntu bwawe, Uhoraho.

 

Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa,

ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.

Abiyoroshya abaganisha ku butungane,

abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.

 

Amayira yose y’Uhoraho ni urukundo n’ubudahemuka,

akabigirira abakomera ku isezerano rye no ku mategeko ye.

Ibanga ry’Uhoraho ribwirwa abamutinya,

maze akabamenyesha isezerano rye. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 85 (84),8)

 

Alleluya Alleluya.

Uhoraho, twereke impuhwe zawe kandi uduhe agakiza kawe.

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 21, 23-27)

Muri icyo gihe, 23Yezu amaze kwinjira mu Ngoro ariho yigisha, abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango baramusanga bati « Ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha? »24Yezu arabasubiza ati « Reka nanjye ngire icyo mbabaza ; nimukimbwira nanjye ndababwira inkomoko y’ububasha nkoresha ibyo. 25Batisimu ya Yohani yaturukaga he? Ni mu ijuru cyangwa se ni ku bantu? » Ariko bo baribwira bati « Nidusubiza tuti “Ni mu ijuru”, aratubwira ati “Mwabujijwe n’iki kumwemera ?” 26Naho nidusubiza ngo “Ni ku bantu” ntidukira rubanda kuko bose bahamya ko Yohani ari umuhanuzi. »27Basubiza Yezu bati « Ntitubizi.» Na we arabasubiza ati « Nanjye ni uko, simbabwira inkomoko y’ububasha nkoresha ibyo. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »