sam.

11

déc.

2010

Inyigisho yo ku Cyumeru cya III cya Adiventi, Umwaka A

1. Icyumweru cya Gatatu cya Adiventi ni icyumeru cy’ibyishimo. Yezu aje atugana, Yezu aje kudukiza, Yezu aje kutubwira ati: “mwigira ubwoba, ndi ku mwe namwe”.

Isomo rya mbere riragira riti: “ubutayu n’ubutaka bubi nibuhimbarwe, amayaga anezerwe kandi arabye indabo”. Imana yaturemye idukunze, yemeye kugirana urugendo natwe kandi idukunda urukundo rutagereranywa, akaba aribyo isomo rya mbere ryongera kutubwira riti: “nimukomeze amaboko yananiwe, mutere imbaraga amavi adandabirana, mubwire abakutse umutima muti nimukomere mwoye gutinya; dore Imana yanyu iraje ubwayo kubakiza”.

 

2. Umuhanuzi Izayi, uririmba ibi byishimo by’ukugaruka k’Umuryango wa Israeli mu gihugu cyawo cya Palestina uvuye mu bucakara bw’i Babiloni aho wari warajyanywe bunyago mu mwaka wa 586 mbere ya Yezu igihe Umwami Nabucodonosor yasenyaga Yeru­zalemu, aratugaragariza ko Imana ari umushobora byose, ko yemera kugendana natwe, ikinjira mu gihe no mu mateka yacu maze ikadushoboza ibyo twe twabonaga ko ari inzozi.

 

3. Ibidukura umutima ni byinshi muri iki gihe. Hari kwibaza niba ejo tuzabona icyo turya, hari uguhangayika twibaza niba ejo tuzabona akazi, niba abana bacu bazabona amafranga y’ishuri, niba mu rugo rwacu bizagera ubwo habamo amahoro cyane cyane mu ngo zirara zishya kubera ubusinzi, ubusambo n’izindi ngeso mbi. Yezu ati muhumurize abo bose, ntimutume bakuka umutima kuko mpari kandi nkaba nje kubakiza.

 

4. Agakiza Yezu atuzaniye si ukutubwira ngo twiyicarire maze adutamike tutarushye; si ukutwizeza ibitangaza. Agakiza Yezu atuzaniye ni agakiza kadusaba kumwemerera akadusura akabana natwe, akagendana natwe,akavugana natwe. Ni agakiza kadusaba kwihangana maze tukamenya guha igihe igihe nk’uko Isomo rya Kabiri ribitubwira: “Bavandimwe, nimwihangane kugeza igihe Nyagasani azazira. Nimwitegereze umuhinzi ukuntu yihangana ategereje ko ubutaka bwe bubyara umusaruro mwiza; akihangana ubutarambirwa”. Natwe ibibazo ntibikaduce intege, tujye duhora duharanira kubishakira umuti, nidufatanya na Kristu, tukemera kugendana na we tutamuheza, azadufasha kandi azadukiza. Icyo adusaba akomeje, ni ukwirinda kwijujuta bamwe ku bandi.

 

5. Mu Ivanjili, nko ku cyumweru gishize, no kuri iki cyumweru turongera guhura na Yohani Batista, iruhande rwe tukaba tubona Kristu, wa wundi ugomba kuza. Yezu, aribwira Yohani wifuzaga kumenya uwo ari We abwira intumwa za Yohani ati: “nimugende mutekerereze Yohani ibyo mwumva n’ibyo mubona: impumyi zirabona, abacumbagira baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene barigishwa Inkuru Nziza.” ArikoYezu yongeraho ati: “Hahirwa utazagushwa n’ibyo nkora!” Yezu yashoboraga gutera ibibazo bene wabo kuko bari bazi aho avuka, yashoboraga kugusha abafarizayi kubera amagambo batifuzaga kumwumvana. Yezu aratera ibibazo intumwa za Yohani Batista kubera ibikorwa akora, yatumye kandi intumwa ze zibaza byinshi kubera urupfu rwe rubabaje. Nguwo Yezu twakurikiye, nguwo Yezu kenshi tutumva ariko ukomeye. Kwitangira abababaye, abatagira kivurira; kwemera kuyoborwa na We bishobora kudusharirira ariko nibwo butumwa twahawe, niko kwemera kwacu.

Twihatire rero kuba intumwa ze, tumutegurire amayira maze twige kutamunaniza kandi atwigishe no kutananiza abavandimwe bacu.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »