lun.

06

déc.

2010

Amasomo ku wa Mbere w'Icyumweru cya II cya Adiventi, Umwaka A

ISOMO RYA MBERE 

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi lzayi (Iz 35,1-10)

lUbutayu n’ubutaka bubi nibihimbarwe, amayaga anezerwe kandi arabye indabyo. 2Natwikirwe n’indabyo zo mu mirima, nasabagire, abyine kandi atere urwamo rw’ibyishimo. Uhoraho yayagabiye ubwiza bw’imisozi ya Libani, uburabagirane bwa Karumeli n’ubwa Sharoni, kandi abantu bakazareba ikuzo ry’Uhoraho, ububengerane bw’Imana yacu. 3Nimukomeze amaboko yananiwe, mutere imbaraga amavi adandabirana, 4mubwire abakutse umutima muti «Nimukomere mwoye gutinya ; dore Imana yanyu. Ije guhora abanzi banyu, ni cyo gihembo cyanyu. Iraje ubwayo kubakiza. »

5Nuko impumyi zizabone, n’ibipfamatwi bizumve. 6Abacumbagira bazasimbuke nk’impara, n’iminwa y’ibiragi itere urwamo rw’ibyishimo. Ubutayu buzavubukamo amasoko, n’imigezi itembe ahantu h’amayaga. 7Ubutaka butwika buzahinduka ikiyaga, akarere kishwe n’inyota kavubukemo amasoko y’amazi, naho mu ndiri y’ingunzu hazamere imbingo n’imfunzo. 8Aho ngaho hazahangwa inzira, bayite inzira ntagatifu ; uwahumanye ntazayinyuramo kuko izagenerwa umuryango w’Uhoraho, kandi ab’ibipfamutima ntibazahacaracara. 9Nta we uzayihuriramo n’intare, nta nyamaswa y’inkazi izayibonekamo. Abazaba ab’Uhoraho ni bo bazayinyuramo. 10Abakijijwe n’Uhoraho bazatahuka, bagere i Siyoni batera urwamo rw’ibyishimo. Ku ruhanga rwabo hazabengerana ibyishimo bitazashira, ibinezaneza n’umunezero bibasanganire, agahinda n’amaganya bizahunge. 

 

ZABURI (Zab 85 (84), 9ab.10, 11-12, 13-14)

Inyik/ Dore Imana yacu ije kudukiza!

 

Ndashaka kumva icyo Uhoraho Imana avuze,

aravuga iby’amahoro y’umuryango we n’abayoboke be :

koko ubuvunyi bwe buba hafi y’abamutinya,

kugira ngo ikuzo rye rigume mu gihugu cyacu.

 

Impuhwe n’ubudahemuka byarahuriranye,

Ubutabera n’amahoro birahoberana.

Ubudahemuka buzamera busagambe ku isi,

maze ubutabera bubururukireho buva mu ijuru.

 

Uhoraho ubwe azabaha ihirwe,

maze isi yacu izarumbuke imbuto.

Ubutabera buzamugenda imbere,

n’intambwe ze zigaragaze inzira. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

Alleluya Alleluya.

Umwami, Umutegetsi w’isi, agiye kuza atubohore, adukize.

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanji1i ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 5, 17-26)

17Umunsi umwe Yezu yariho yigisha, imbere ye hicaye Abafarizayi n’abigishamategeko, baturutse mu nsisiro zose za Galileya n’iza Yudeya, n’abavuye i Yeruzalemeu. Ububasha bwa Nyagasani bwari bumurimo, bugatuma akiza indwara. 18Nuko haza abantu bari bahetse ikirema, bashaka kucyinjiza ngo bagishyire imbere ye. 19Babura aho bakinyuza, kubera ubwinshi bw’abantu bari aho. Nuko burira inzu bayikuraho amategura, bururukiriza ingobyi cyarimo imbere ya Yezu, hagati y’abari aho. 20Abonye ukwemera kwabo, Yezu aravuga ati «Wa muntu we, ibyaha byawe urabikijijwe. »21Abigishamategeko n’Abafarizayi batangira kwibaza bati « Uyu utuka Imana ni muntu ki? Ni nde ushobora gukiza ibyaha atari Imana yonyine?» 22Yezu amenye ibitekerezo byabo arababwira ati « Ni iki gituma mutekereza mutyo mu mitima yanyu? 23Icyoroshye ni ikihe: ari ukuvuga ngo “Ibyaha byawe urabikijijwe” cyangwa kuvuga ngo “Haguruka ugende”? 24Nyamara kugira ngo mumenye ko Umwana w’umuntu afite ububasha bwo gukiza ibyaha m unsi … », abwira ikirema ati «Ndabikubwiye : haguruka, ufate ingobyi yawe witahire!» 25Ako kanya ahaguruka bamureba, ajyana ingobyi yari aryamyemo, ataha asingiza Imana. 26Nuko bose barumirwa, basingiza Imana kandi barakangarana, bakavuga bati « Uyu munsi twabonye ibintu bitangaje!» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »