mar.

30

nov.

2010

01.12: Mut. Anuarita

Anuarita yavukiye muri Zaire ari yo Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, mu ntara ya Wamba. Amaze kuvuka hakurikiyeho imihango yo kwita umwana izina. Nuko hashize igihe gito anahabwa Batisimu maze yitwa Alphonsina. Anuarita yakuranye uburere bwiza, agakunda bagenzi be, yimenyereza gusenga kandi igihe cyose akisunga Bikira Mariya. Aho agereye mu ishuri yakundaga gufasha ababikira imirimo yo gutegura mu kiliziya. Umunsi umwe yigeze gufasha umubikira, barakora cyane, nuko ashatse kumuha ibihembo Anuarita arabyanga maze aramubwira ati :«Kuba nafashije nibyo byishimo byanjye».

 

Anuarita amaze kuba inkumi yasabye kwinjira mu muryango w’ababikira b’umuryango mutagatifu i Wamba. Izina rye mu muryango w’ababikira yitwa Mama Mariya Klementina. Iyo ikaba ari yo mpamvu nyuma yakomeje kwitwa Mama Alphonsina Klementina Anuarita Nengapeta.

 

Aho amariye kwinjira mu babikira Nyina yaje kumusura, nuko agiye gutaha aramwihererana aramubwira ati : «Mwana wanjye kuki wampemukiye ? Ntabwo ubona ko uvuye mu babikira wafata akazi maze ukamfasha kurera barumuna bawe!». Iryo jambo Anuarita aryakirana umutima wiyoroheje cyane ariko asubiza nyina agira ati : «Nawe, utegetswe gukunda Imana yawe kuruta byose; kuko ari Yo yonyine igenera umuntu uko ishaka. Ntabwo byaba ari byiza untesheje inzira Imana impamagaramo». Nuko ahubwo ategeka nyina kuvuga ishapule y’icyiru kubera ko yatekereje atyo. Anuarita amaze gusezerana yaranditse ati : « Ndangije gukora amasezerano akomeye cyane niyegurira Kristu. Nta kindi kindi nimirije imbere atari ukumunezeza».

 

Mu mirimo yari ashinzwe hari ukwigisha gatigisimu mu mashuri, kwamamaza ubutumwa mu rubyiruko, mu bagore, mu bakene no mu basaza. Ibyo yabikoranaga umwete kandi atizigama ; agahorana imico myiza mu bo yigishaga no muri bagenzi be.


Urukundo Anuarita yakunze Nyagasani yarugaragaje yemera guhara amagara ye kubera Kristu. Igihe abagome bayogoje igihugu cye barimbura abantu mu mwaka w’1964, « Abasimba » bari bayobowe na Koloneli Ngalo na Koloneli Olombe, basakije ikigo cy’ababikira babatera hejuru. Koloneli Olombe ashaka ko Anuarita amubera umugore. Anuarita na we arengera ubusugi bwe kandi yanga no guca ku masezerano yagiriye Kristu. Nuko Koloneli Olombe abonye Anuarita amubereye ibamba arabisha cyane atanga itegeko bamutikura inkota mu mutima. Nguko uko Kiliziya ya Kongo yatanze urugero nyakuri rw’ubutagatifu bw’isugi y’imyaka makumyabiri n’itanu; ibona ityo Umumaritiri wayo wa mbere. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »