sam.

20

nov.

2010

20 Ugushyingo 2010: Forum ya cyenda y’urubyiruko i Gikongoro.

20 Ugushyingo 2010: Forum ya cyenda y’urubyiruko i Gikongoro.


Misa yayobowe na Myr Servilien Nzakamwita Umushumba wa Diyosezi ya Byumba akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe Ikenurabushyo ry’urubyiruko.

Mu nyigisho yatanzwe n’Umunyamabanga Mukuru w’iyo Komisiyo ucyuye igihe Padiri Theophile Niyonsenga yagarutse ku buryo kiliziya mu nzego zayo zose yitaye ku rubyiruko. Byaba mu minsi mpuzamahanga y’urubyiruko (JMJ) byaba mu butumwa buhariwe urubyiruko Papa atanga buri gihe ku cyumweru cya mashami.

Ku rwego rw’akarere dutuyemo hatangijwe Umunsi uhuza urubyiruko rwo mu karere dutuyemo (Journee regionale de la Jeunesse: JRJ) iheruka ikaba yarabereye i Bujumbura. Mu Rwanda tukaba tumaze imyaka icyenda tugira Forum National, hakaba na za Forum mu madiyosezi ndetse no mu maparuwasi.

Imiyoboro ine Ikenurabushyo ry’urubyiruko ryibandaho:

Ubuzima bwa roho

- Uburyo bwo gufatanya n’abandi muri Kiliziya no mu muryango dutuyemo ngo duhindure isi ibe nziza.

Gukora, guharanira amajyambere no kwikenura

- Kwidagadura ngo tubeho twishimye.

Nyuma ya Misa abari muri Forum bagiye mu gikorwa cyo gutera igiti ku murenge wa Gasaka aho bateye ibiti bigera ku bihumbi bine.

Saa saba hateganijwe ikiganiro ku ndanga gaciro z’umunyarwanda n’iz’urubyiruko byumwihariko.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »