sam.

20

nov.

2010

18 Ugushyingo 2010: FORUM Y’URUBYIRUKO I GIKONGORO IRAKOMEJE

Forum irakomeje. Kubera imvura nyinshi yaraye iguye abashinzwe imyiteguro byabaye ngombwa ko aho bagombaga gukorera hahinduka. Aho kuba kuri Stade Nyagisenyi twakoreye muri Colllege des Sciences de Nyamagabe.


Misa yo gutangira ku mugaragaro

Misa yo gutangiza ku mugaragaro Forum yayobowe na Myr Smaragde MBONYINTEGE umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba na Perezida w’Inama y’abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda ari kumwe na Myr Servilien NZAKAMWITA umushumba wa Diyosezi ya Byumba na Myr Augustin MISAGO Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro.


Ijambo rya Myr Smaragde Mbonyintege afungura Forum ya cyenda.

Mu ijambo yagejeje ku bari muri Forum Myr Smaragde yerekanye ko ihuriro ry’urubyiruko mu Rwanda ribaye ku nshuro ya cyenda rigenda rirushaho gukomera ku buryo riteguye no kuburyo ryitabirwa. Ikindi kigaragara n’uko uko imyaka igenda ikurikirana ariko abasaseridoti barushaho kuyitabira kandi barimo abakiri bato benshi kikaba ikimenyetso cy’uko bazarushaho kwita ku rubyiruko bashinzwe.


Abitabira Forum ni abayobozi ni ukuvuga urubyiruko rwaje ruhagarariye abandi . Ibyo bazaronka muri iyi Forum bazajya kubisangiza abandi. Myr ati Insanganyamatsiko y’iyi Forum „ Mwigisha mwiza nkore iki….“icyo wakora wowe uhagarariye abandi mu guhugura urundi rubyiruko ni ugukunda ibyo ukora ukabikora umurikiwe na Yezu, umurikiwe n’inama nziza uzavoma muri iyi forum . Ubugingo bw’iteka tugomba guharanira, tugomba kubuharanira uyu munsi kandi buri munsi. Bose ntibazagira amahirwe nk’aya cya gisambo cyo ku musaraba.


Myr Smaragde yakomeje agira ati “Iyo mbareba numva nta kindi nakora uretse kubakunda, muri imbaraga za Kiliziya, abepiskopi barabashyigikiye kandi babitayeho“. Iyi forum y’urubyiruko iba buri mwaka, imyaka icyenda irarangiye tumaze kuzenguruka amadiyosezi yose. Ababishinzwe bazicara hasi bige icyerekezo, bahereye kuri experience y’imyaka icyenda bamaze. Icyo mpamya cyo ni uko zitazavaho.Wenda zakorwa ku bundi buryo ariko ntizizavaho.


Myr agarutse ku bijyanye no kunga no kubanisha abatuye akakarere k’ibiyaga bigari yibukije Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe ko iyi Forum y’urubyiruko bagomba kuyibyaza umusaruro. Kuko iyo urubyiruko ruhuye imipaka ruyikuraho: Muri iyi Forum harimo abarundi n’abanyekongo bahuye n’abanyarwanda mu mugambi umwe. Niba hari gahunda yo kubaka amahoro n’amajyambere ni ukubyubakira kuri uru rubyiruko ruhura rwumvikana.


Izi Forum z’urubyiruko ni ishuri rikuru rya Kiliziya Gatolika yageneye urubyiruko. Urubyiruko rukabigiramo uruhare kuko ruriga kandi rukigishanya, rukajya inama, rugafata imigambi rukayishyikiriza bagengi barwo rukabona kuyishyira mubikorwa. Iyi forum y’urubyiruko abepiskopi turayishyikiye kuko tuzi imbuto yera zifitiye akamaro Kiliziya, zifitiye igihugu akamaro , zifitiye akarere dutuyemo akamaro. 

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »