sam.

13

nov.

2010

Inyigisho y’Icyumweru cya XXXIII Gisanzwe, Umwaka C

1.“Umunsi wa Nyagasani” wari waravuzwe n’umuhanuzi Amosi, umuhanuzi wa mbere mu bahanuzi bashyize mu nyandiko ubuhanuzi bwabo. (umuhanuzi wo mu kinyejana cya VIII mbere ya Kristu). Umunsi wa Nyagasani ni intigizwayo, ni igihe Imana yinjira mu mateka no mu buzima bwa muntu maze ikamuzanira ubwami bwayo bw’ubutabera n’amahoro. Ni umunsi urukundo rw’Imana ruhura n’urukundo rwa muntu maze imbabazi n’impuhwe za Nyagasani bigatera muntu kutagira ubwoba no kubona muri Uhoraho inkingi yegamiye. Uhoraho aza aduhumuriza, ntabereyeho kuduhahamura no kudukura umutima. Niyo mpamvu agira ati: mwebwe abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho, ribazanire agakiza mu mirasire yaryo”.

 

N’umuhanuzi uri mu gice cy’abahanuzi bita “bato”Malakiya yunga mu rya Amosi maze akaduhamagarira guhanga amaso yacu uwo “munsi w’Uhoraho” akagera aho avuga ko abirasi n’abarenganya abandi noneho bazatsindwa, maze abaharanira ubutungane izuba ry’ubutabera rizabarasireho. Ni umunsi rero w’ugutsinda no kwigaragaza k’Uhoraho, aho azahindura byose bishya. Gutegererezanya rero uwo munsi ibyishimo n’ukwizera, nibyo bikwiye kuturanga kuko Imana itaturemeye kuturimbuka, ahubwo yaturemeye kubana no kwishimana na Yo ubuziraherezo twatangiye igihe itweretse urumuri rw’isi.

 

2. Tugendeye kuri aba bahanuzi rero, biratuma twumva neza amagambo ya Yezu yo mu Ivanjili y’iki cyumweru, amagambo avuga araye ari budupfire. Arahera ku byiza bitatse ingoro y’Imana intumwa ze zarimo kureba. Yezu ahereye kuri ubwo bwiza buhebuje bw’Ingoro y’Imana abayahudi bose bumvaga ko ari agaciro gakomeye, yavuze amagambo akarishye kandi agaragaza ugutinyuka gukomeye: «Mu byo mureba byose hazaza igihe hatazagira ibuye risigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa. » Aya magambo ya Yezu imbere y’abayahudi asa n’abakora mu jisho ariko ni amagambo agenura wa munsi wa Nyagasani, aho bizaba bikwiye kurangamira ubwiza bw’Imana gusa kuko iby’isi bizaba byarangije igihe cyabyo.

 

Birashaka kandi kutwumvisha akamaro k’amateka. Imana igendana natwe buhoro buhoro, ikayobora amateka yacu kandi ikatwigisha kumenya guha agaciro ibintu itwibutsa ko tutari kamara. Ubwiza bw’ibintu icyo bugomba kutumarira ni ukudufasha kurangamira Umuremyi, wawundi waturemye kandi akaba ari We twaremewe. Iby’isi byose bizashira binayoyoke, ariko urukundo Imana idukunda kandi yashyize muri twe, ntiruzigera rushira na rimwe kandi ntizigera idutererna bibaho kabone n’aho twaba turi mu mage akomeye. Yezu ati: “Muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura, kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga, abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza”

 

Yezu ntiyifuza ko twagira ibitekerezo bya rwana kubijyanye n’uwo munsi, aratwereka ko atari ngombwa kwibaza ngo uwo munsi uzaza ryari ngo dushobore kuwitegura, ahubwo aragira ngo tubeho uko tugomba kubaho, tube aho tugomba kuba, dufite icyizere n’ukwemera.Yezu ntiyifuza rero kuduhahamura no kudukura umutima kuko urukundo adukunda ruduhora imbere kandi rukaba iteka ruduhumuriza: “mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba. Mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu !”

 

3. Uwo munsi rero ntuzatume tunanirwa kubaho uko Imana ibishaka, ntuzadutere kwirara no gupfumbata amaboko, ahubwo tuwitegure dukurikiza inama za Pawulo intumwa: “Bavandimwe, muzi neza ukuntu mugomba kudukurikiza: nta bwo twigeze tuba inkorabusa iwanyu. Nta n’ umwe twigeze dusaba umugati wadutunze; ahubwo ijoro n’amanywa, mu mvune n’imiruho, twarikoreraga ubwacu kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora.” 






 

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »