sam.

13

nov.

2010

Amasomo y'icyumweru cya XXXIII Gisanzwe, Umwaka C

ISOMO RYA MBERE

Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Malakiya (Mal 3, 19-20a)

19Dore haje Umunsi utwika nk’itanura; abirasi bose n’abagome bakazagurumana nk’ibyatsi. Umunsi uje uzabahindura umuyonga, uwo ni Uhoraho, Umugaba w’ingabo ubivuga, nta cyo uzabasigira na busa, cyaba umuzi cyangwa ishami. 20Naho mwebwe abubaha izina ryanjye, izuba ry’ubutabera rigiye kubarasiraho, ribazanire agakiza mu mirasire yaryo. 

 

ZABURI (Zab 98 (97),5-6,7-8,9)

Inyik/ Uhoraho aje gutegeka isi,

no kuyicira urubanza rutabera.

 

Nimucurangire Uhoraho.

ku nanga no mu majwi y’indirimbo,

mu karumbeti no mu ijwi ry’impanda,

nimusingize Umwami, Uhoraho.

 

Inyanja niyorome hamwe n’ibiyirimo,

isi yose hamwe n’abayituye.

Inzuzi nizikome mu mashyi,

n’imisozi ivugirize impundu icyarimwe.

 

Nimusingize Uhoraho kuko aje gutegeka isi,

azacira isi urubanza rutabera,

arucire n’imiryango mu butarenganya bwe. 

 

ISOMO RYA KABIRI

Isomo ryo mu ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyatesaloniki (2 Tes 3,7-12)

Bavandimwe, 7muzi neza ukuntu mugomba kudukurikiza: nta bwo twigeze tuba inkorabusa iwanyu. 8Nta n’ umwe twigeze dusaba umugati wadutunze ; ahubwo ijoro n’ amanywa, mu mvune n’imiruho, twarikoreraga ubwacu kugira ngo hatagira n’umwe muri mwe tugora. 9Si ukuvugako tutari tubifitiye uburenganzira, ahubwo twashakaga kubabera urugero rnukurikiza. 10Igihe twari iwanyu twabahaye uyu rnugarnbi tuti «Niba hari udashaka gukora, ajye areka no kurya!» 11None dusigaye twumva ko muri mwe harimo abandaraye ntibagire icyo bakora, ahubwo bakivanga muri byose. 12Abameze batyo tubategetse kandi tubasabye ibi ngibi muri Nyagasani Yezu Kristu: nibajye bakora mu ituze, batungwe n’umugati baruhiye ubwabo. 

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANTILI (Lk 21, 28)

Alleluya Alleluya.

Nirnwubure urnutwe rnukornere,

Kuko uburokorwe bwanyu bwegereje.

Alleluya. 

 

IVANJILI

+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Luka (Lk 21,5-19)

Muri icyo gihe, 5bamwe mu bigishwa ba Yezu barataga uko Ingoro y’Imana itatse amabuye meza n’ibintu by’agaciro bari batuye, Yezu arababwira ati 6«Mu byo mureba byose hazaza igihe hatazagira ibuye risigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa. » Baram ubaza bati «Mwigisha, ibyo bizaba ryari kandi ikimenyetso cy’uko bigiye kuba kizaba ikihe?» 8Nuko Yezu arabasubiza ati «Muramenye ntihazagire ubayobya! Kuko hazaduka benshi bitwaje izina ryanjye, bavuga ngo ‘Ni jyewe Kristu!’ kandi ngo ‘Igihe kiregereje!’ Ntimuzabakurikire ! 9Nimwumva bavuga intambara n’imidugararo ntimuzakuke umutima. Ibyo bigornba kuba, ariko ntibizaba ari byo herezo.»

10Arongera arababwira ati «Igihugu kizahagurukira ikindi, ingoma ishyamirane n’indi. 11Hazaba imitingito y’isi ikomeye, ahandi hatere ibyorezo n’inzara. Hazaba ibintu biteye ubwoba, n’ibimenyetso bikomeye biturutse ku ijuru. 12Ariko mbere y’ibyo byose bazabafata, babatoteze, babace mu masengero, babarohe mu buroko ; bazabajyana imbere y’abami n’abatware, babaziza izina ryanjye. 13Ibyo bizatuma mumbera abagabo. 14Muzirinde guhagarika umutima mwibaza uko muziregura, 15kuko ubwanjye nzabaha imvugo n’ubuhanga, abanzi banyu batazashobora kurwanya cyangwa kuvuguruza. 16Ndetse muzatangwa n’ababyeyi, n’abo muva inda imwe, na bene wanyu, n’incuti zanyu, bazicisha benshi muri mwe, 17kandi muzangwa na bose muzira izina ryanjye. 18Nyamara mumenye ko nta gasatsi na kamwe ko ku mutwe wanyu kazagira icyo kaba. 19Mu bwiyumanganye bwanyu ni ho muzarokora ubuzima bwanyu !» 





 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »