sam.

23

oct.

2010

Inyigisho y'Icyumweru cya XXX Gisanzwe, Umwaka C

1. Amasomo y’iki cyumweru aragaruka ku isengesho, akatwereka uko tugomba kwitwara mu bwiyoroshye no mu bwicishe bugufi, tureka ugushaka kw’Imana kugakorerwa muri twe.

 

Mu isomo rya mbere, Mwene Siraki aratwibutsa ko Imana irebera buri wese. Ntiyirengagiza umukene n’imfunyi. Uhoraho kandi si igipfamatwi kitumva isengesho ryacu kuko isengesho ry’uwicisha bugufi ricengera mu bicu kugeza ubwo rigera mu ijuru. Gusenga rero si ukurangiza umuhango, si ukwikiza Imana cyangwa se kuyibipa, gusenga ni ukumenya uko tureshya imbere y’Imana,no kureka akaba ariyo yonyine idukuza.

 

2. Gusenga ni uguharanira kurwana urugamba rwiza, tukarurwana inkundura, ukwemera tukagukomeraho nk’uko Pawulo abitubwira. Kurwana inkundura nta kindi, ni ukwirinda kuba ingaruzwamuheto z’isi n’ibyayo, ni ukwirinda kurandatwa kandi muri Yezu tugomba kugenda twemye. Kurwana intambara nk’iya Pawulo, ni ukureka ineza ikomoka kuri Kristu ikatwigarurira maze uwo duhuye akadusomamo uwo Nyagasani we ubwe aba hafi, kandi atera imbaraga kugira ngo abashe kwamamaza ubutumwa bwe ashize amanga.

 

3. Kwamamaza ubwo butumwa kandi bijyanye n’umutima uca bugufi. Ntakwigira igihangange n’igitangaza imbere y’Imana n’imbere y’abantu: Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo, b’abahemu, b’abasambanyi, mbese nk’uriya musoresha! Nsiba kurya kabiri mu cyumweru, ngatanga kimwe cya cumi cy’urwunguko rwanjye rwose.

Gusenga si ukwitaka kuko Nyagasani atuzi kurusha uko twiyizi. Gusenga si ukureba ibyo undi akora, gusenga si ukwibwira ko bose bagomba kugufataho urugero, no kukubonamo igitangaza. Gusenga ni ugutega amatwi Nyagasani mubyo dukora byose, mu mirimo yacu ya buri munsi. Gusenga ni ukwibuka ko twese tubeshejweho n’impuhwe z’Imana. Yezu ntandeba kubera ko ndi igihangange, kubera ko ndi umuziranenge. Yezu anyitaho kandi amba bugufi kuko yuje impuhwe n’ineza, kuko ankunda. Gusenga ni ugukunda, gusenga ni ukwakira Yezu utubwira ati icyo nshaka ni ukwicisha bugufi, ni ukutiremereza no kutigira muremure wiyita Rudasumbwa.

 

Tujye twibuka ko Yezu atuzi wese, tureke abe ari We utwereka uko tugomba guhinguka imbere ye tumeze, aho guhingukana imbere ye kwiyemera no kwikuza. Tujye twibuka kwikomanga kugatuza tugira tuti: “Mana yanjye, mbabarira jyewe w’umunyabyaha”.

 

Écrire commentaire

Commentaires : 0

24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »