mer.

20

oct.

2010

Papa azashyiraho abakaridinali 24

Papa Benedigito wa XVI yatangaje ko ku wa 20 ugushyingo azashyiraho abakaridinali 24 muri bo 20 bakaba bashobora gutora. AbaKardinali bashya bakaba baturuka mu migabane ine y’isi: 15 ni abanyaburayi, muri bo 10 bakaba ari abataliyani. 4 ni abo muri Afurika, Abanyamerika ni 4,uva ku mugabane wa Aziya akaba ari 1. Nyuma yo gushyiraho aba bakaridiali, umubare w’abakaridinali bose uzaba ari 203, abashobora gutora bakaba bazaba ari 121.    
Nk’uko Papa yabivuze, “Abakaridinali bafite inshingano yo gufasha umusimbura wap etero intumwa mu kurangiza ubutumwa bwe bwo kuba umusingi n’inkingi ihoraho y’ubumwe mu kwemera no mu busabane bwa Kiliziya”.    
Dore urutonde rw’abazagirwa abakaridinali:

  1. Myr Angelo Amato, Uyobora congrégation y’ibijyanye n’abatagatifu (Italie)
  2. Myr Mauro Piacenza, Uyobora congrégation y’abasaserdoti  
  3. Myr Gianfranco Ravasi, perezida w’akanama ka Papa k’umuco
  4. Myr Fortunato Baldelli, Penitenziere maggiore
  5. Myr Velasio De Paolis, Président de la Préfecture pour les affaires économiques
  6. Myr Raymond Leo Burke, Ushinzwe urukiko rw’ikirenga rwitwa Signature Apostolique
  7. Myr Kurt Koch, perezida w’akanama ka papa gashinzwe ubumwe bw’abakristu
  8. Myr Robert Sarah, perezida wa Cor Unum.
  9. Myr Paolo Sardi, vice Camerlingue
  10. Myr Francesco Monterisi, Uyobora Bazilika ya Mut. Pawulo
  11. Myr Paolo Romeo, arkiyepiskopi wa Palermo
  12. Myr Reinhard Marx, arkiyepiskopi wa Monaco de Bavière et Frisinga
  13. Myr Kazimierz Nycz, arkiyepiskopi wa Varsavia.
  14. Myr Donald W. Wuerl, arkiyepiskopi wa Washington
  15. Myr Laurent Monsengwo Pasinya, arkiyepiskopi wa Kinshasa (RD du Congo)
  16. Myr Medardo Joseph Mazombwe, arkiyepiskopi wacyuye igihe wa Lusaka (Zambie)
  17. Myr Malcom Ranjith Patabendige Don, arkiyepiskopi wa       Colombo
  18. Myr Raymundo Damasceno Assis, arkiyepiskopi wa       Aparecida
  19. Myr Raul Eduardo Vela Chiriboga arkiyepiskopi ucyuye igihe wa Quito
  20. Myr Antonio Naguib, patriyarka wa Alessandria y’aba Copte (Egypte)

Papa kandi azashyiraho abandi bakaridinali 4 barengeje imyaka mirongo inani, badashobora gutora. Abo ni:

  1. Myr José Manuel Estepa Llaurens, arkiyepiskopi wacyuye igihe yari ashinzwe abasirikari (Espagne)
  2. Myr Elio Sgreccia, ex Président de l'Académie pontificale pour la vie (Italie)
  3. Myr Domenico Bartolucci, ex Directeur de la Chapelle musicale pontificale
  4. Myr Walter Brandmüller, ex Président du Comité pontifical pour les sciences historiques (Allemagne).

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »