sam.

09

oct.

2010

Inyigisho y’Icyumweru cya XXVIII Gisanzwe, Umwaka C

Mu Ijambo ry’Imana ryo kuri iki cyumweru, turasangamo abanyamahanga babiri. Uwa mbere ni umuntu ukomeye muri Siriya, Nahamani udakizwa gusa indwara z’umubiri, ahubwo wemera guhinduka no kwemera Imana kandi akemera kubatizwa.

Nahamani araduha isomo rikomeye kuko mu bwicishe bugufi bwe ariho yaronkeye urumuri kandi akagira ibyishimo bikomeye. Yari akomeye ariko yemeye gucishwa bugufi, yumva inama maze abona Imana, abona inzira nyayo iganisha ku ihirwe. Guca bugufi ukumva ugutumweho mu ijwi ry’Imana si ubugwari ahubwo ni ukugaragariza Imana icyizere n’ukwemera. Nahamani igihangange mu gihugu cye, yamenye kwicisha bugufi imbere ya Elizewo, ndetse ntiyita kumigezi iteye ubwuzu yari mu gihugu cye i Damasco ahubwo ajya mu kagezi gato ka Yorudani. Yari yiteze igitangaza gikomeye, maze akizwa n’icyo atakekaga: kwibira bisanzwe mu mazi ya Yorudani!

Ibi biratwigisha ko Imana icyo idushakaho ari ukuyiha umwanya no kuyitega amatwi, ntitwitwaze gukomera no gushaka ibitangaza, ahubwo tukitwaza gutuza kugira ngo duturane n’ubuntu n’ineza y’Imana. Aya magambo ya Nahamani natwe tuyagire ayacu: «Noneho menye ko nta Mana iriho ku isi hose, keretse muri Israheli.»

 

Undi munyamahanga amasomo y’uyu munsi atubwira, ni Umunyasamariya. Nubwo afite ibyo ahuriyeho n’abayisraheli, nka Nahamani na we ni umunyamahanga akaba n’umubembe, ariko we akaba afite akarusho ko yari mu bwoko busuzugurwa, akaba yarafatwaga nk’umukene n’umuntu udafite agaciro kuko uwarwaraga ibibembe byafatwaga nk’ikigihano Imana yahanishaga umuntu washoboraga kuba yarakoze icyaha gikomeye kandi akaba yaragombaga kwamaganwa no gucibwa.

 

Nyamara Yezu we icyo areba si igihagararo, si ubwiza, si ukuba uyu afite icyaha iki n’iki. Icyo areba ni ukwemera, ari nako gushobora gutuma umuntu uba mu cyaha iki n’iki yisubiraho maze akanga ikibi maze agakurikira ineza Yezu adahwema kuduhamagarira: «Mbese bose ntibakize uko ari icumi? Abandi icyenda bari hehe? Nta wundi wabonetse ngo agaruke gushimira Imana, atari uyu munyamahanga?» Nuko Yezu abwira umunyasamariya ati: «Haguruka wigendere; ukwemera kwawe kuragukijije.»

Ibi birashaka kutwumvisha ko bidahagije kwitwa umukristu, ntibihagije kujya mu misa no gukurikirana indi mihango y’idini. Iyo ntarukundo rukomeye dufitiye Yezu, iyo tutemera Yezu ahubwo tukamukurikira kuko abandi ariko babigenza, cyangwa se tukamukurikira nk’umuvuzi usanzwe, natwe dushobora kuba nkabariya babembe icyenda bakijijwe ariko bakigendera ntibagaruke gushimira uwo bakesha ineza no kugarurirwa ubuzima n’ubuyanja.

 

Twige kuba nk’uyu munyasamariya ugaruka gushimira. Ntiyagarutse imbere ya Yezu nk’umuntu uje imbere y’umuvuzi gusa, ahubwo yagarutse imbere y’umukiza wa Roho n’umubiri. Ivanjili itubwira ko “yabonye ko yakize, asubira inyuma arangurura ijwi asingiza Imana. Nuko yikubita imbere ya Yezu yubitse umutwe ku butaka, aramushimira” ari nako amusingiza abitewe n’ukwemera yari afite. Twige kuba nka Nahamani wemera kwicisha bugufi ngo hakorwe icyo Imana ishaka, ntitugahumwe amaso no gushakisha icyubahiro no kwibwira ko dukomeye.

 

Amasomo y’iki cyumweru yongere atwibutse ko Yezu nta muntu numwe aheza, kabone n’umubembe wafatwaga na rubanda nk’igicibwa cy’Imana. Yezu yegera buri wese kugira ngo amusubize umubiri n’ubutoto, kandi amusubize Roho nzima. Impuhwe ze zisumbye ibyo dushobora gutekereza, ubuntu bwe butuma twumva ko no mu maganya menshi n’ubwihebe, aba aturi hafi kandi ko ari umukiza ukomeye. Nitureke adukoreho maze adukize ibibembe by’amatiku n’inzangano; nimureke adusubize umubiri dutakaza iyo dufata mugenzi wacu nk’ikintu, nk’igicibwa, aho kumubonamo ishusho n’urukundo by’Imana.

 

P. Jean Damascène MUGIRANEZA

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »