sam.

25

sept.

2010

Umuhire Chiara Luce Badano

Umuhire Chiara Luce Badano (1971-1990).

25 nzeli 2010 mu Ngoro ya Bikiramariya Urukundo rw’Imana (Madonna del Divino Amore) i Roma, Chiara Luce Badano arashyirwa mu rwego rw’Abahire.

Chiara Luce Badano yavukiye i Appennino ligure muri Diyosezi ya Acqui mu Butaliyani ku wa 29.10.1971. Ukuvuka kwe kwafashwe nk’ineza y'umubyeyi Bikiramariya wa Rocchekuko ababyeyi be bategereje uwo mwana imyaka 11. Papa wa Chiara yiyambazaga uwo mu byeyi yiyoroheje kandi mu cyizere gikomeye.

Chiara nk’uko izina rye ribivuga, yabaye umwana w’urumuri akaba yararangwagwa n’ibyishimo. Yari umunyabwenge, agakunda siporo. Nyina yari yaramutoje kuvugana na Yezu akoresheje Ivanjili no kubwira Yezu ati ndi hano Nyagasani. Kuva akiri muto yaranzwe no gukunda no gufasha abatagira kivurira, akaba yarageragezaga kubaha igihe cye. Kuva ari mu kiburamwaka yayashyiraga udufaranga mu gakarito agira ngo abone uko azafasha abatishoboye. Yifuzaga kuzajya muri Afurika ari umuganga kugira ngo abashe kuvura abana.

 

Yaranzwe n’urukundo rusesuye kandi akaba yarageragezaga kudatambamira umugambi w’Imana mu buzima bwe. Mu nyandiko ze z’imyaka ye ya mbere y’ishuri hagaragaramo ibyishimo n’uburyo yabonaga uko ubuzima bumwigaragariza: yari umwana wishimye. Ku munsi yahaweho Ukaristiya yambere, bamuhaye impano y’igitabo cy’Ivanjili. Ivanjili yamubereye kuva ubwo igitabo gitangaje n’ubutumwa bukomeye. Yageze ubwo avuga ati: «nk’uko binyoroheye gufata mu mutwe inyuguti, ni nako bigomba kungendekera kubaho nkurikije ubutumwa bw’Ivanjili!».

 

Afite imyaka 9 yinjiye mu ba Focolari maze buhoro buhoro agenda ayobora n’ababyeyi be muri uwo muryango. Kuva ubwo ubuzima bwe bwagiye bwimiriza imbere gushyira Yezu kumwanya wa mbere.

Afite imyaka 17 nibwo yaje kumenya kuburyo butunguranye ko afite uburwayi bukomeye bwa osteosarcoma. Nibwo yatangiye ibihe bye b’umubabaro byamaze imyaka 3. Amaze kumenya uburwayi bwe, ntiyigeze yinubira Imana cyangwa ngo se arire. Yahise aceceka maze nyuma y’iminota 25 mu munwa we hasohokamo ijambo ryo kwemera hagakorwa ugushaka kw’Imana. Yagiye asubira kenshi muri aya magambo: «Nyagasani Yezu niba ibi ari ugushaka kwawe, nanjye ndabishaka». Ntiyigeze atakaza inseko ye kuburyo yavugaga kenshi ati “Nta kintu namba mfite, ariko ndacyafite umutima nkaba nshobora gukunda igihe cyose”.

 

Yizeraga cyane urukundo yezu amukunda kuburyo yavugaga ati : «Yezu arankunda kuburyo butangaje». Ubwo yari yaraye ameze nabi cyane ababara bikomeye yaragize ati : «Nababaraga cyane ariko roho yanjye yari irimo kuririmba». Kuva akiri muto, yari yarihaye umugambi wo kudaha abandi «Yezu mu magambo, ahubwo kumubaha akoresheje imyitwarire ye».

 

Igihe ahawe bwanyuma Ukaristiya, yabaye nkutwawe wese na Yezu maze asaba ko bamuvugira isengesho: Ngwino Roho Mutagatifu twoherereze imirasire y’urumuri rwawe. Chiara Lubich yari yaramuhimbye "LUCE"=RUMURI. Urubyiruko yarusigiye aya magambo: «...Urubyiruko ni ejo hazaza. Njyewe sinkibasha kwiruka, ariko ndifuza guha urumuri urubyiruko nk’uko ruhererekanwa mu mikino ya Olimpike. Urubyiruko rufite ubuzima bumwe gusa,nta we ubaho kabiri niyo mpamvu rugomba kubaho uko bikwiye!».

 

Ku wa 7.10.1990 mu gitondo nibwo yagiye kubana ubuziraherezo na Yezu nyuma y’ububabare bukomeye yari yahuye nabwo ninjoro. Mbere yo gupfa yabwiye nyina aya magambo: “Mama, ishime, kuko nanjye nishimye. Urabeho”. 

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »