sam.

18

sept.

2010

Icyumweru cya XXV Gisanzwe, Umwaka C

AMASOMO:
 Amosi 8,4-7
 1Timoteo 2,1-8
 Luka 16,1-13
 

Amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru aragaruka kuburyo dukwiye kwifata mu bintu by'isi. Mu isomo rya mbere umuhanuzi Amosi ababajwe na ruswa iri mu bikomerezwa bya Samaria. Ijwi ry'uyu mushumba watowe n'Imana mu kinyejana cya VIII mbere ya Kristu, ririyama abakandamiza abakene n'abaciye bugufi bagira ngo bagere kubukungu bubibagiza agaciro ka muntu.

 

Mu Isomo rya kabiri Paolo aratwibutsa uruhare rwacu nk'abakristu: kubaho mu bwitonzi kandi dutuje, ubuzima bwacu tubutura Imana kandi dushaka ukuri aho turi hose. igihe cyose ukwemera kutarinjira mu musokoro w'ubuzima bwacu, ngo kutubere urumuri rudufasha kubaka isi nshya,ntituzabasha kugeza ubwami bw'ijuru mu bo duhura nabo, mu bo tubana...

 

Mu Ivanjili Yezu aragaruka ku munyabintu w'inyaryenge, wamenye ko agiye kunyagwa umwanya na shebuja maze agahimba uburyo yiteganyiriza ejo hazaza. Yezu ntabwo ashoka kutwigisha iyo nzira y'uburyarya, icyo ashaka kutubwira ni uko abana b'urumuri bari bakwiye nabo kugira ubwenge bwo kwita kubyo bemera, ntibakomeze kuba akazuyazi, bagaharanira ingoma y'ijuru bivuye inyuma nk'uko abana b'isi iyo baharanira ubukungu n'icyubahiro ntacyo basiga inyuma.

Ibyo byose bigomba guherekezwa n'ubudahemuka no kwita kubadafite namba ndetse n'abanyantegenke. Kugira ubupfura ni umugenzo ukomeye Yezu yifuza ko waduherekeza muri uru rugendo rwacu turimo rumugana kuko umuntu w'idahemuka mu bintu byoroheje, aba n'indahemuka mu bintu bikomeye. Naho ubaye umuhemu mu bintu byoroheje, no mu bikomeye abibamo umuhemu.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »