jeu.

26

août

2010

Papa Benedigito XVI na Mut. Agustini

Muri Audience yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 25 kanama, Papa Benedigito wa XVI yagarutse kubuzima bwa Mut.Agustini. Yatangiye agira ati:"mu buzima bwa buri wese muri twe  hari abantu dukunda cyane, tukumva baturi hafi ku buryo bw'umwihariko. Bamwe bari mu biganza by'Imana, abandi turacyari kumwe muri uru rugendo rw'ubuzima; ni ababyeyi bacu, ni umuryango wacu, ni abarezi; ni abantu twagiriye neza, cyangwa ni abantu batugiriye neza. Ni abantu mu by'ukuri badufitiye runini". Papa yakomeje avuga ko ari byiza no kugira abo dusangira urugendo rw'ubuzima bwa Roho kandi ko buri wese yari akwiye kugira umutagatifu umubera urugero mu mu buzima bwa buri munsi, akamwigana. Yakomeje avuga ko ari byiza kumenya ubuzima bw'abatagatifu, umuntu agahera kuri bazina be mutagatifu.

 

Papa yavuze ko mu buzima bwe yazirikanye kuri Mut. Jozefu na Benedigito, ndetse no kuri Mut.Agustini. Yavuze ko bimwe mu byaranze Mut. Agustini ari ugushaka ukuri adahwema. Papa ati:"Ntabwo ari ukuri gucagase kudashobora kuzana amahoro ahoraho mu mutima Mut. Agustini yashakishaka, ahubwo yakurikiranye Ukuri nyakuri gutanga umurongo w'ubuzima, kukaba n'igicumbi umutima uboneramo ituze n'ibyishimo.

 

Yakomeje avuga ko Mut.Agustini yanyuze mu bihe bikomeye by'ubuzima, mumubabaro no mu gahinda, yagize amakosa akora, ariko ntiyigeze ahagarara ngo yumve ko yashimishwa n'akamuri gake yarimo areba. Papa ati "yamenye kureba mu ndiba y'umutima we abona ko, nk'uko abyandika mu gitabo cye yise "Confessions", uko Kuri, iyo Mana yashakishaga n'imbaraga ze zose, itari imuri kure, ko ahubwo yari ituye rwagati muri we.Yamubaye iruhande igihe cyose, ntiyigeze imutererana. Icyo yari itegereje ni ukwinjira burundu mu buzima bwe..."

 

Papa yarangije agira ati:"bavandimwe, ndagira ngo mbabwire mwese, ndetse nkabwira n'abari mu bihe bikomeye by'inzira y'ukwemera kwabo, nkabwira abitabira buhoro ibijyanye n'ubuzima bwa Kiliziya cyangwa se ababaho nk'aho Imana itabaho, ko mutagomba kugira ubwoba bw'Ukuri, ntimuzigere mucikisha inzira igana kuri uku kuri, ntimuzigere mureka gushakisha ukuri kuzuye kuri mwebwe no kubintu, mwifashishije ijisho ry'umutimanama. Imana ntizabura kuduha Urumuri kugira ngo tubone, n'ubushyuhe bwumvisha umutima wacu ko idukunda ko kandi yifuza ko natwe twayikunda".

 

Mutagatifu Agustini adusabire.

24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »