lun.

23

août

2010

Amateka y'ishusho Yezu Nyirimpuhwe Kibeho

Aya mateka yatangiye mu kwezi kwa kabiri mu mwaka w’i 2000 mu mujyi wa Chicago ho mu gihugu cya leta zunze Ubumwe z’Amerika. Icyo gihe Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mutagatifu Stanislasi Kostka, Padiri Antoni yari afite igitekerezo cyo kubaka shapeli iberamo ugushengerera  gutagatifu guhoraho yatuwe impuhwe z’Imana. Yahamagaye Oscar Delgado, umukristu wa Paruwasi ye witangaga cyane ngo akwirakwize impuhwe z’Imana amusaba kumufasha muri icyo gikorwa. Nyuma yo gusura kiliziya nyinshi zakorerwagamo ugushengerera gutagatifu guhoraho, nibwo biyemeje nabo gutangira.


Paruwasi yubatse neza iruhande rw’umuhanda munini aho buri munsi imodoka nyinshi zinyura. Oscar Delgado yavuze ko agiye gutumiza ishusho nini ya Yezu Nyirimpuhwe ngo yubakirwe inyuma ya kiliziya kugira ngo abantu benshi bayibone.

Nyuma y’aho yasabye inzobere mu buhanzi  madamu Gogy Farias wo mu gihugu cya Mexico gukora ishusho nini ya Yezu. Uwo mushinga wakorewe muri Mexico, uwo mugi ukaba uri muri Amerika y’amajyepfo. Yakozwe mu butare bita boronze ipima toni ebyiri, uburebure bwa metero eshanu na santimetero makumyabiri.

 

Hanyuma  iyo shusho yimuriwe i Puebla muri Mexico, ihabwa umugisha wa Papa Yohani Paulo wa II ku itariki ya 18 Gicurasi mu mwaka w’i 2000, ku munsi ngarukamwaka y’ukuvuka kwa Papa Johani Paulo wa II. Uwo mugisha watanzwe n’intumwa yihariye yoherejwe na Papa.

Iyo shusho yongera kwimurirwa mu mujyi wa Chicago mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka w’i 2000  ari nawo wa Yubile, ku munsi mukuru w’isakramentu ritagatifu. Mu gihe cy’imyaka itatu, iyo shusho yazengurutse amaparuwasi menshi yo muri diyosezi ya Chicago, muri leta ya Ilinois.

 

Ku itariki ya munani Nzeri: umunsi twibukaho ukuvuka kwa Bikira Mariya, Oscar Delgado yatuye ishusho ya Yezu Bikira Mariya  amusaba kumenya aho yifuza ko Yezu ajya. Muri icyo gihe kandi hari ihuriro mpuzamahanga ry’abapadiri biyeguriye Bikira Mariya utasamanywe icyaha (Pères Mariens) ku byerekeye impuhwe z’Imana, ryabereye muri Pologne maze abapadiri bemeza ko umwanya mwiza w’ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe uri i Kibeho mu Rwanda aharimo kubakwa ikigo kizakwirakwiza ubutumwa n’inyigisho kuli Bikira Mariya n’ubutumwa bwe . Aho ngaho, Yezu Nyirimpuhwe akaba ateganye rwose n’Umubyeyi we, Nyina wa Jambo w’i Kibeho.

Nyuma yo kuvugana na Oscar Delgado ndetse n’akanama gashinzwe iyo shusho, bamaze kandi gusenga bemeye ko iyo shusho iza mu Rwanda ikahaguma.

 

Ni uko Ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe iza mu gihugu cy’imisozi igihumbi mu kwezi kwa munani umwaka w’i 2004. Iyo shusho bayishyize i Kibeho ku musozi wa Nyarushishi ku itariki ya 13 Ugushyingo 2004. Ukwimika Yezu Nyirimpuhwe ku mugaragaro mumpinga y’uwo musozi byabaye ku itariki ya 8 Ukuboza 2004, umunsi mukuru wasozaga Yubile y’imyaka 150 Kiliziya yemeye ihame ry’Ubutasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya.      

 

Turashimira abadufasha bose kandi tubaragiza amasengesho yanyu, cyane cyane Oscar Delgado n’umuryango we, hamwe n’incuti ze. Tubatuye Nyina wa Jambo w’i Kibeho hamwe na mutagatifu Yozefu, umurinzi w’urugo rwabagatifu.

Buri munsi tugira isengesho ku isaha y’impuhwe z’Imana, saa cyenda imbere y’ishusho ya Yezu Nyirimpuhwe tumutura isi yose kugira ngo irusheho kwizera impuhwe ze.  

 

Source: http://www.kibeho.org

 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »